Thursday, June 15, 2017

London: 12 bamaze kugwa mu nkongi y'umuriro yibasiye Grenfell Tower

Iyo nyubako izwi nka Grenfell Tower igizwe n’inzu 24 zigerekeranye, iherereye mu gace ka Kensington, mu burengerazuba bw’Umurwa Mukuru Londres, ikaba yari icumbikiye imiryango igera ku 120. Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko umuriro watangiriye ku nyubako ya kane ugatwika kugeza hejuru, inzego zishinzwe kuzimya umuriro zikaba zimaze kurokora abantu 65. Ababibonye bavuga ko abantu baheze mu nzu bari batuyemo, kugeza ubwo bamwe bamaze kwiheba babona umuriro ubasumbirije bakagenda bagerageza gusohoka banyuze mu madirishya. Impamvu zateye iyi nkongi ntiziramenyekana ariko harakekwa izirimo uguturika kwa Gaz, ibikoresho byifashisha amashanyarazi cyangwa insiga z’amashanyarazi zaba zaturitse. Abari batuye muri iyo nyubako yuzuye mu 1974 bari bamaze iminsi bagaragaza impungenge ko icyiza icyo aricyo cyose gishobora kubaho, ndetse ikaba itari ifite ahantu hahagije ho gusohokera bibaye ngombwa. Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Theresa May, yatangaje ko hagomba kubaho iperereza hakarebwa niba “hari amasomo yo kwiga azabaho.” Amakuru avuga ko ubwo umuriro watangiraga, iyo nyubako yarimo amagana y’abantu abenshi basinziriye, ku buryo nubwo hari abarokotse, hari n’ababuriwe irengero barimo abakuze n’abana. Hifashishijwe ibikoresho bigezweho mu kuzimya umuriro hagenda hazinywa inzu ku ku yindi, abashinzwe ubutabazi bakavuga ko kwa muganga hamaze kugezwa indembe 68 mu gihe 18 ubuzima bwabo bukaba bugeze ahabi. Umuyobozi muri Polisi ya Londres ushinzwe ishami rizimya inkongi z’umuriro, Steve Apter, yavuze ko hari “ibishashi by’umuriro bitarabasha kuzimywa cyane cyane mu bice bigoye kugerwamo,” ariko nibura inzu hafi ya yose bamaze kuyigeramo. Abantu batandukanye bagerageje gusohoka ndetse inzego zishinzwe umutekano zibasaba gushyira ibitambaro bitose ku munwa ngo badahumeka imyotsi. Guverinoma y’u Bongereza yahise ishyiraho inzu 44 ziraza kwakira abarokotse iyi nkongo ariko ibyabo bikaba umuyonga, bakaza gucumbikirwa by’agateganyo.

Grenfell Tower

Grenfell Tower

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment