Thursday, June 15, 2017

Gusenga Shitani n'Ubutinganyi mu banyeshuri bihangayikishije Leta ya Kenya

Komite yashyizweho na Leta yagaragaje raporo ivuga ko mu mashuri abanza n’ayisumbuye muri Kenya hari abanyeshuri bagaragayeho gusenga shitani ndetse no kuryamana ku bahuje ibitsina. Iyo komite yagaragaje ko hari abanyeshuri 48 muri 703 bemeje ko basenga shitani umwaka ushize kandi ko iyo migenzo ihari mu mashuri. BBC yatangaje ko hari n’abarimu ndetse n’abayobozi b’amashuri bemeje ko mu bigo byabo gusenga shitani bihakorerwa, bamwe bavuga ko bikabije abandi bavuga ko bidakabije. Raporo ivuga ko amashuri akwiye gukurikiranira hafi uburyo abanyeshuri basengamo, aho biri ngombwa hagashyirwa ibyumba byo gusengeramo cyangwa se bigakurwaho kugirango ikibazo kirangire. Iyi raporo ivuga ko hari n’abanyeshuri biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye bafite umuco wo kuryamana bahuje ibitsina.Abo byagiye bigaragaraho barahagaritswe, abandi bimurirwa mu bindi bigo ngo bitabweho. Iyo raporo ivuga ko abo bana imico y’ubutinganyi bayikuye kuri bagenzi babo bagendana. Ikomeza ivuga ko abana bagaragayeho imyitwarire nk’iyo bava mu miryango ihoramo amakimbirane cyangwa se itabitaho.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment