by http://rw.topstories24.com
Bwa mbere mu mateka ya Somalia, umugore yatinyutse atangaza ku mugaragaro ko mu matora yo mu 2016 yifuza kwiyamamariza kuba Perezida w’iki gihugu kimaze imyaka myinshi mu ntambara ndetse kibarizwamo umutwe wa Al Shabaab ugendera ku matwara ya kiyisilamu aheza umugore mu bikorwa bitandukanye.
Fadumo Dayib akomoka muri Somalia aho yahunze mu myaka yo mu 1990 kubera intambara zari zibasiye iki gihugu, maze ajya kuba muri Finland ariko ubu akaba yiga muri kaminuza ya Harvard.

Atekereza ko ashobora kugira akamaro gakomeye ku gihugu cye, ati “Ndashaka kuba Perezida wa Somalia kubera ko nizera ko abagore na bo bashobora kuyobora Somalia. Abagore bayobora igihugu mu by’ubukungu, macunga imitungo y’imiryango yabo kandi baragaraga muri rubanda, ariko bakomeje guhezwa mu bya politike. Somalia ubu yiteguye umuyobozi w’umugore.”
Urubuga yle.fi rwanditse iyi nkuru ruvuga ko uretse kuba Dayib agamije kurusha kumenyekanisha uruhare rw’umugore mu muryango, ngo mu kwiyamamaza kwe hazagaragaramo guharanira ko urubyiruko ruva mu bushomeri, kurengera incike ndetse no guteza imbere uburezi.
Dayib yagize ati “Birababaje kubona dufite abantu bakiri bato bakuriye mu ntambara gusa nta kindi bazi. Nta n’ubwo batekereza ikindi kintu cyo mu nzagihe uretse intambara no gusenya gusa.”
Uyu mugore arateganya gutaha iwabo muri Somalia mu mwaka utaha ubwo azahita atangira ibikorwa bye byo kwiyamamaza.
Dayib akomeza agira ati “Hari abanyasomalia n’abanyamahanga bavuye impande z’isi bari mu ikipe yanjye. Benshi muri bo baje kumfasha ku bushake. Bivuze ko na bo bashyigikiye ko muri Somalia umugore ahobora kuba Perezida.”

Fadumo Dayib arashaka kuyobora Somalia

0 comments:
Post a Comment