Nyuma y’igihe kinini SIDA ihitana abatari bake, Ubufaransa bwashyize ahagaragara urukingo rw’iyindwara mu nama mpuzamahanga ya 7 y’ibihugu bikoresha igifaransa yateranye kuva 27 kugera 30 mata 2014 mu mujyi wa Montpellier ho mu majyepfo y’iki gihugu yiga ku kibazo cya Sida.
Uyu mushinga washyizwe ahagaragara na sosiiyete yo mu Bufaransa yitwa biotech ukaba ugamije kongerera abantu babana n’ubwandu bwa virus itera Sida iminsi yo kubaho hifashishijwe uru rukingo bise TAT OYI. Bakaba bararukoze bagendeye ku proteyine yitwa “Tat” iboneka mu maraso y’abantu banduye Sida bavuga ko ariyo igenda ikangiza ububwirinzi bw’umubiri ntibubashe gukora abasirikare bo guhangana n’iyi virusi.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’iyi sosiyete Corinne Treger, avugako ikigamijwe ari ukongerera umubiri ububasha bwo kwikorera ubwirinzi hagahagarikwa imiti nayo yagiraga ingaruka ku mubiri(side effect) zitoroheraga abafata iyo miti(kuruka , kugira umuriro, kuribwa umutwe, n’izindi) Corine Teger, akomeza avuga ko igerageza bateganya gutangira ni riramuka ryemejwe, mu mpera z’umwaka wa 2014, abarwayi bazaba bahagaritse imiti bafataga mu gihe cy’amezi 2 nyuma yo guhabwa inkingo 3 za TAT OYI. mu rwego rwo kugira ngo umubiri ubashe gusohora imyanda yakomokaga ku miti bafataga .
Uyu mushinga ukaba waratangiye igerageza mu kuboza 2013, ubu hakaba hagiye gutangira igerageza ry’icyiciro cya 2.
Umuyobozi wa Onusida akaba yatangaje ko ukurwanya no kwirinda Sida ari inzira ihindura imikorere ikaba igomba kugirwa mo uruhare na buri wese ku isi kugira ngo harimburwe Sida akomeza avuga ko ku girango bigerwe ho hakenewe ubuyobozi buhamye bufata ibyemezo kandi bugashakisha ibisubizo haba mu miryango ya leta n’ayigenga.
Source : jeuneafrique
Sunday, May 4, 2014
Ubufaransa : Havumbuwe urukingo rwa SIDA.
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment