Friday, May 9, 2014

M23 yasinye ko itazongera gufata intwaro ukundi

M23 yasinye ko itazongera gufata intwaro ukundi
Abarwanyi ba M23
Abari abasirikare ba M23 bahungiye muri Uganda bashyize umukono ku masezerano yo kutazongera gufata intwaro ukundi batera Leta ya Repuburika Iharanira demukaraso ya Congo.

Amasezerano yo kutazongera kurwana yashyizwe umukono n’ubuyobozi bwa M23 buyobowe n’uwahoze ari umuyobozi wayo mu bya Politike, Bertrand Bisimwa nk’uko tubikesha New Vision.

Bisimwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko biyemeje kutazongera gufata intwaro ngo barwanye ubutegetsi bwa Congo.

Umuvugizi w’ingabo za Uganda ( UPDF) yavuze ko ingabo zari iza M23 zigera ku 1,295 zose zigomba gusinya aya masezerano.

Ibi bikaba bije bikurikira imbabazi Perezida wa Congo(DRC), Joseph Kabila, yahaye abari abarwanyi ba M23 havuyemo abijanditse mu bikorwa byo guhohotera ikiremwamuntu birimo gufata ku ngufu abari n’abategarugori, iyicarubozo n’ibindi, ibyo akabikora mu gushyira mu bikorwa amasezerano yashyiriweho umukono i Nairobi muri Kenya.

Bisiimwa yavuze ko n’abasirikare ba M23 bari mu Rwanda biteganyijwe ko bazashyira umukono kuri aya masezerano.

Ingabo zirenga 1,000 zahoze zirwanira M23 ziri mu buhungiro muri Uganda nyuma yo gutsinzwe n’ingabo za Leta ya Congo(DRC) ku bufatanye n’Umutwe udasanzwe w’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye.

AFP

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment