Ku bufatanye bw’ibitaro bya Rwamagana n’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, kuri uyu wa 07 Gicurasi ku bitaro bya Rwamagana habereye ku nshuro ya kabiri igikorwa cyo gukeba abagabo n’abasore bari hejuru y’imyaka 18 hifashishijwe uburyo bugezweho bwa PRE PEX.
Ubu ni uburyo bwo gusiramura igitsina cy’umugabo hadakebwe agahu k’igitsina cye ahubwo hakoreshejwe udupira twabugenewe twambikwa igitsina ako gahu kakazivanaho nyuma y’iminsi irindwi nta bubabare bubayeho ku wakorewe iki gikorwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko hari amahirwe menshi yo kutandura Virus itera SIDA mu gihe igitsinda gabo gisiramuye ugereranyije n’ikidasiramuye, nubwo imibonano mpuzabitsina idakingiye ku usiramuye cyangwa udasiramuye aribwo buryo bworoshye bwo kwandura iyo Virus y’indwara idakira.
Mugabo Bosco uri gukurikirana icyo gikorwa mu bitaro bya Rwamagana aravuga ko ubu buryo bukorerwa abagabo ku buntu, bworoshye kandi ubukorewe bitamusaba gukurikiranwa nk’uko bikorwa mu buryo busanzwe bumenyerewe aho uwasiramuwe akomeza kuvurwa.
Abagabo n’abasore 100 nibo bakorewe iki gikorwa muri iki gitondo ku bitaro bya Rwamagana, benshi bari baje babyifuza bakaba bagezweho kubera ubushobozi bw’ibikoresho n’umubare w’ababikora.
Mugabo avuga ko nyuma yo kwambika igitsinda gabo utwo dupira utwambaye yikomereza imirimo ye nta kibazo, ndetse ntitubangamire kwihagarika. Gusa ubikorewe akaba aba atemerewe gutera akabariro mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.
Ubu buryo buracyari bushya cyane, u Rwanda ni kimwe mu bihugu bya Africa buri gutangiriramo.
Abagabo n’abasore benshi bari ku bitaro bya Rwamagana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu bategereje ko iki gikorwa gitangira bagakorerwa bagasubira mu mirimo yabo.
Bamwe muri bo baganiriye n’Umuseke bavuga ko bashimira cyane Leta y’u Rwanda uburyo yitaye ku buzima bw’abaturarwanda, bazana uburyo bushya bw’ubuvuzi kandi bugenzweho.
UMUSEKE.RW
Wednesday, May 7, 2014
Abagabo n’abasore benshi baje kwisiramuza bigezweho i Rwamagana
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment