Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama yashinje u Burusiya gusuzugura ibikubiye mu masezerano y’i Geneve yo kugarura amahoro muri Ukraine, avuga ko hari ibihano bikomeye biteganyijwe, gusa ashimangira ko ibyo bihano bitarimo gukoresha imbaraga za gisirikare.
Perezida Obama yagaragaje ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko u Burusiya bwaba bwarashyize mu bikorwa ibyemeranyijwe mu cyumweru gishize i Geneve, ku kibazo cyo kwambura abasiviri intwaro ndetse no kugarura mu maboko ya leta inyubako ubu zifitwe n’abakekwaho kuba abarusiya.
Perezida wa USA, Barack Obama
Imbere y’abanyamakuru i Tokyo mu Buyapani, Obama yagize ati “Magingo aya nta n’igitekerezo tubonana u Burusiya cyo kuba bwashyira mu bikorwa ibyo twasinye.Turacyabona abantu bitwaje intwaro bigarurira inyubako, bakica abatavuga rumwe nabo, mbese bagateza umutekano mucye kandi tukabona ko ntacyo u Burusiya mubikoraho”
Perezida Obama yatangaje ko niba u Burusiya bukomeje iyi myitwarire bugiye gufatirwa ibihano bishya, gusa nanone yibutsa ko hari ibihano byari bisanzwe byarafatiwe icyi gihugu kinini kuruta ibindi ku isi, ibihano bifite ingaruka ku bukungu.
Obama ntiyeruye ngo agaragaze itariki nyirizina ibihano bishya bizatangirwa, gusa ashimangira ko “ Umuti w’ikibazo cya Ukraine utazashakirwa mu mbaraga za gisirikare.”
Kuwa Gatatu ibintu byasaga nk’ibyagiye i Rudubi hagati ya leta ya Moscou n’ibihugu by’i Burayi na Leta zunze ubumwe z’Amerika byashinjaga u Burusiya kohereza ingabo n’ibitwaro bya kirimbuzi ku mupaka wa Ukraine.
Hari abantu bagiye bagaragaza impungenge z’intambara ya gisirikare ikomeye, ishobora no kugera no ku rwego rw’Isi, gusa nanone hakaba abavuga ko ishobora kuba iy’amagambo gusa.
Thursday, April 24, 2014
Obama arizera ko nta mbaraga za gisirikare ziteganywa mu gukemura ikibazo cya Ukraine
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment