Thursday, April 24, 2014

Nairobi : Imodoka itezemo ibisasu yahitanye abantu bane mu murwa mukuru Nairobi

Imodoka itezemo ibisasu yaturikiye hafi y’ibiro bya Polisi mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi, abantu bane bahasiga ubuzima barimo abapolisi babiri bo ku rwego rwo hejuru.

Umucuruzi witwa Bosco Mugendi uri ahabereye iki gitero, yavuze ko ubwo yarimo aha abaguzi ibicuruzwa, yumvise ikintu giturika ku buryo budasanzwe.

Yagize ati “Ubwo nari mukazi, numvise urusaku rukomeye rumeze nk’inkuba, ako kanya nabonye umuriro uvanze n’umwotsi, ibi byatumye niruka mva mu iduka sinibutse no gukinga iduka.”

Bosco Mugendi avuga ko akanya abapolisi babiri bahise bapfa, hapfa kandi umushoferi umwe n’umugenzi.

Patrick Lumumba ushinzwe polisi muri aka gace, yavuze ko aba bapolisi bari imbere muri iyi modoka yari itwaye ibisasu, bakaba barimo babaza impamvu igenda nabi, ako kanya bakijya kuhava nibwo cyaturitse, ibi bikaba ngo bigaragaza ko abari basizemo ibi bisasu bari biteguye ku bituritsa.

Patrick Lumumba kandi aravuga ko birimo gukekwa ko aba biyahuzi, bashobora kuba bendaga kugaba ibi bisasu kuri televisiyo ikorera bugufi aho, aba bapolisi bakaba aribo bitambitse mbere banahasiga ubuzima.

BBC iravuga ko kugeza ntiharamenyaka uwihishe inyuma y’iki gitero, ariko umutwe wa al-Shabab niwo uhora wigamba gukora ibitero by’iterabwoba muri Kenya kubera ko iki gihugu gifite ingabo muri Somalia zagiye gufasha leta iriho kugarura umutekano.

Agace ka Pangani ni kamwe mu duce dutuwemo n’abaturage benshi bakomoka muri Somalia, iki gitero kandi cyibaye mu gihe Kenya imaze guta muri yombi abantu 600 bashinjwa kuba inyuma y’ikindi giteri cy’iterabwoba cyahitanye abantu mu byumweru bibiri bishize.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment