Thursday, April 24, 2014

Misiri : Umuyobozi wa Polisi yahitanwe n’igisasu cyatezwe munsi y’imodoka ye

Abayobozi bashinzwe umutekano mu Misiri batangaje ko Brig. Gen. Ahmed Zaki wari umwe mu bayobozi b’igipolisi,yahitanwe n’igisasu cyaturikanye imodoka ye ku wa tariki 23 Gashyantare 2014.

Nk’uko tubikesha urubuga BBC, iki gisasu cyari cyatezwe munsi y’imodoka ye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Majyaruguru y’iki gihugu.bivugwa ko mu mujyi wa Alexandria undi mupolisi mukuru aherutse guhitanwa n’ibitero nk’ibi ubuyobozi bwita kwihisha kw’abigaragambya.

Muri iki gihugu hakomeje kuvugwa ibitero bihitana abatari bake nyuma y’aho uwahoze ari Perezida, Mohamed Morsi, ahiritswe ku butegetsi muri Nyakanga umwaka ushize.

Abarwanyi b’Abayisilamu bakaba borongereye imbaraga mu bitero bagaba ku bayobozi bashinzwe umutekano muri iki gihugu ,aho bamaze kwica benshi muri bo kuva uyu Morsi yahirikwa ku buyobozi bwa kiriya gihugu.

Aka gatsiko k’abarwanyi kakaba kavuga kokibasira Polisi kubera ibikorwa byo gusakaa bikorerwa abayoboke bayko bazwi ku izina rya Muslim Brotherhood.

Kugeza ubu izi mvururu z’urudaca bivugwa ko zimaze guhitana abasaga 1300, abandi bagera ku 16000 bakaba barakuwe mu byabo.

Uyu mutekano muke ukomeje guteza impagara ku gikorwa cy’amatora y’umukuru w’igihugu ateganijwe kuba mu kwezi gutaha kwa Gicurasi, aho kugeza ubu uwitwa Abdul Fattah wahoze ari umukuru w’igisirikare ahabwa amahirwe menshi yo kuzayatsinda.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment