Thursday, April 24, 2014

Lupita Nyong’o wo muri Kenya niwe muntu mwiza ku Isi mu 2014

Lupita Nyong’o wo muri Kenya niwe muntu mwiza ku Isi mu 2014
Lupita Nyong’o wo muri Kenya niwe muntu mwiza ku Isi mu 2014
Lupita Nyong’o umukobwa w’umunyakenya wamenyakanye kurushaho ubwo yegukanaga igihembo cya Oscar, niwe People Magazine yatoye nk’umuntu mwiza ku Isi w’umwaka wa 2014.

Lupita yize muri Amerika ibijyanye no gukina filimi

Lupita yize muri Amerika ibijyanye no gukina filimi, ubwiza bwe ngo ni umwimerere

Uyu mukobwa yatangaje ko atigezeanarota ko yazagera kuri iryo shema ryo gutoranywa n’iki girangazamakuru nk’umuntu mwiza.

Lupita w’imyaka 31 yamenyekanye cyane muri filimi yitwa “12 years a slave” anahabwa igihembo cya Oscar nk’umukinnyi mwiza.

Uyu mukobwa avuga ari iby’igiciro kugaragara ku gipapuro kibanza cya People Magazine nk’umuntu mwiza ku Isi.

Urutonde rwa People Magazine rw’abantu beza ba 2014:

1.Lupita Nyong’o
2. Kerri Russell
3. Jenna Dewan-Tatum
4. Mindy Kaling
5. Pink
6. Amber Heard
7. Gabrielle Union
8. Molly Sims
9. Stacy Keibler
10. Kerry Washington

Uyu mukobwa warushije abandi ubwiza kubwa The People Magazine ngo akiri muto yaritinyaga cyane. Ati “sinashoboraga kwireba mu ndorerwamo bibaho, rimwe mama aramfata anshyira imbere yayo maze arambwira ati, reba, uri mwiza ariko uritinya. Ukeneye kwiyitaho.”

Uyu mukobwa wize muri Kaminuza ya Yale avuga ko yari afite uruhu rubi ruriho ibiheri cyane cyane mu maso, ariko nyina akaza kumuvuza ibyatsi byo muri Madagascar binuka cyane akaza gukira neza.

Lupita yemera kandi ko yakoze cyane ku musatsi we ngo ube mwiza.

Uyu mukobwa yavukiye mu mujyi wa Mexico City muri Mexique aho umubyeyi we (Se) yari umwalimu muri Kaminuza ya El Colegio de México, nyuma bagarutse muri Kenya aho yize amashuri abanza aza koherezwa muri Amerika gukomeza amashuri.

Lupita avuga neza ururimi rw’iki Luo, igiswahili, igisipanyole n’icyongereza. Ise Peter Anyang’ Nyong’o ni Senateri muri Sena ya Kenya uhagarariye Kisumu, yigeze no kuba Ministre w’Ubuzima muri iki gihugu. Uyu mukobwa we, we aba mu rusisiro rwa Brooklyn muri New York.


Dailymail

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment