Ukraine yategetse ko ingabo z'igihugu ziva Crimea, nyuma y'aho ikicaro cya nyuma cy'igisirikare cy'icyo gihugu gifatwa.
Perezida w'inzibacyuho muri Ukraine, Oleksandr Turchynov, yavuze ko icyo cyemezo cyo kuvana ingabo muri Crimea cyafashwe kubera kurengera ubuzima bw'abasirikare ba Ukraine.
Ministiri w'ingabo w'Uburusiya, Sergei Shoigu, yatembereye Crimea, aho yasuye ingabo z'Uburusiya.
Bwana Shoigu niwe wa mbere mu bayobozi bakuru bo mu Burusiya batembereye Crimea kuva aho yiyeguriye ku Burusiya.
Umutegetsi mu rwego rw'ingabo muri Ukraine yabwiye BBC ko ibyicaro byose muri Crimea ubu biri mu maboko y'Uburusiya - yongeraho ko amato abiri gusa y'ingabo zirwanira mu mazi n'ikicaro cy'igipolisi kimwe bisigaye bifite amabendera ya Ukraine.
Hagati aho Perezida wa Amerika Barack Obama ari mu Buholandi aho agomba kuganira n'abandi bayobozi b'i Burayi ibihano bagomba gufatira Uburusiya.
Monday, March 24, 2014
Ukraine yategetse ko ingabo z'igihugu ziva Crimea
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment