Sunday, March 16, 2014

Perezida Yahya Jammeh yaciye Icyongereza mu ndimi z’igihugu

Perezida Yahya Jammeh
Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh
Perezida wa Gambia, Yahya Jammeh yatangaje ko igihugu ayoboye kitazongera gukoresha ururimi rw’Icyongereza nk’ururimi rw’igihugu n’izindi z’amahanga kuko ngo zikifitemo amateka y’ubukoloni.

Ni muri urwo rwego ururimi rw’Icyongereza ku ikubitiro rwemejwe ko rutazongera gukoreshwa nk’urwemewe n’amategeko, nk’uko Al Jazeera yabitangaje.

Icyemezo cya Perezida Yahya Jammeh kije nyuma y’amezi make n’ubundi afashe ikindi cyemezo cyo kwikura mu muryango Common Wealth uhuza ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza.

Perezida Jammeh yavuze ko impamvu yo kwambura Icyongereza agaciro ari uko rufitanye isano n’ubukoloni bw’Abongereza. Uru rurimi rwakoreshwaga nk’urwemewe n’amategeko rukanakoreshwa mu burezi nubwo yagaragaje ko iki gihugu mu gihe cyabakolonizaga kitari cyitaye ku burezi ahubwo ko bari bagamije kandi banakoze ibikorwa byo gusahura igihugu.

Yakomeje avuga ko kuba umuyobozi muri guverinoma y’iki gihugu hatazongera gushingirwa ku kuba umuntu azi indimi z’amahanga ahubwo ko ururimi rwabo ari rwo ruhawe agaciro.

Perezida Jammeh yigeze gushinja Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza gushaka guhirika ubutegetsi bwe bitera inkunga abatavuga rumwe na we.

Icyakora uyu muyobozi ntiyigeze agaragaza igihe nyacyo cyo guhagarika ikoreshwa ry’icyongereza muri iki gihugu ariko yavuze ko bizakorwa vuba.

Gambia yakolonijwe n’u Bwongereza, yabonye ubwigenge mu 1965, naho Perezida Jammeh afata ubutegetsi mu 1994.

Abaturage basaga miliyoni n’ibihumbi 900 ba Gambia bavuga indimi zitandukanye zo muri Afurika zirimo Mandingo, Fula na Wolof. Hari kandi n’abantu benshi bavuga indimi zo muri Senegal, igihugu gituranye na Gambia.

Mu 2012 uyu muperezida yibasiwe n’amahanga mu gihe yicaga imfungwa nyinshi zakatiwe igihano cy’urupfu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment