![]() |
Perezida Vladimir Putin yasinye itegeko ryemeza ku mugaragaro ko Crimea yiyomoye kuri Ukraine - avuga ko iyi ari intambwe idasanzwe. |
Mbere y'aho perezida Putin yari yavuze ko Uburusiya butazakora nk'ibihugu by'Uburayi n'Amerika mu gufatira ibyo bihugu ibyemezo.
Ibyemezo Amerika n'umuryango w'ibihugu by'Uburayi byafatiye Uburusiya byatangiye kugira ingaruka ku bukungu bw'icyo gihugu - isoko ry'imigabane ry'Uburusiya ryaguye gatatu kw'ijana igihe ryafunguraga.
Naho amasosiete abiri y'amakarita ya banki yagabanyije uko akurikirana umwenda w'Uburusiya.
0 comments:
Post a Comment