Monday, March 17, 2014

Papa Francis yasubitse uruzinduko rwe muri Uganda

Papa Francis
Papa Francis
Mu gihe abatuye Uganda bari biteguye uruzindo rwa Papa Francis, Kiliziya Gaturika muri iki gihugu yatangaje ko yasubitse umunsi wo kwizihiza imyaka 50 ishize abamaritiri bo muri iki gihugu bagizwe abatagatifu, kubera ko Papa yatangaje atakigiyeyo tariki 18 Ukwakira uyu mwaka nk’uko byari byitezwe.

Archbishop John Baptist Odama ukuriye inama y’Abepisikopi muri Uganda yabwiye The New Vision ati “Papa yari yarakiriye ubutumire bwacu ariko kubera inshingano zindi z’ingenzi, ntagishoboye gusura Uganda uyu mwaka. Byatumye natwe duhitamo gusubika kwizihiza yubile y’imyaka 50 ishize abamaritiri bacu bagizwe abatagatifu. Tukazabamenyesha ikindi gihe uyu munsi uzizihirizwaho. Turasenga ngo Papa azadusure vuba.”

Tariki 3 Kamena nibwo Uganda yibuka abamaritiri ndetse ngo uyu munsi ukaba uzizihizwa uko bisanzwe bigenda buri mwaka nk’uko Musenyeri Joseph Anthony Zziwa wungirije mu nama nkuru y’Abepisikopi yabitangaje.

Kiliziya Gaturika ndetse n’itorero ry’Abangilikani muri Uganda bifatanya kwizihiza uyu munsi w’abahowe Imana muri Uganda bishwe bitegetswe na Kabaka Mwanga II wabahoye ko banze kwitandukanya n’imyemerere yabo.

Aba bamaritiri bagizwe abahire tariki 6 Kamena 1920 na Papa Benedict XV, naho tariki 19 Ukwakira 1964 hari abasenyeri baturutse hose ku Isi bari i Roma muri Konsili ya II ya Vatikani, aba bamaritiri bagirwa abatagatifu.

Abahowe Imana bo muri Uganda barimo Charles Lwanga, Joseph Mukasa Balikuddembe, Matthias Kalemba, Luke Banabakintu, Noe Mawagali, Andrew Kaggwa, James Buzabaliawo, Pontian Ngondwe, Bruno Serunkuma, Anatole Kirigwajjo, Athanasius Bazzekuketta, Adolphus Mukasa Ludigo, Gonzaga-Gonza, Achilles Kiwanuka, Ambrose Kibuuka, Mukasa Kiriwawanvu, Mbaga Tuzinde, Gyaviira Musoke, Mugaga Lubowa, Kizito, Denis Ssebuggwawo na Jean-Marie Muzeeyi.


IGIHE

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment