Friday, March 21, 2014

Kenya: Umushinga w'itegeko wemerera abagabo gushaka abagore benshi

Kenya: Umushinga w'itegeko wemerera abagabo gushaka abagore benshi
Abagabo muri Kenya bashobora gushaka abandi bagore batabajije abo basanzwe bafite
Muri Kenya inteko nshingamategeko yemeje umushinga w'itegeko ku bashakanye, wahindutse ku munota wa nyuma, wemerera abagabo gushaka umubare w'abagore bifuza uwari wo wose batabajije abagore basanzwe bafite.
Abadepite b'abagore basohotse mu nteko nshingamategeko bamagana uwo mushinga.

Uwo mushinga wemeraga igikorwa cyo gushaka abagore benshi, ariko wavugaga ko abagabo bagombaga kubanza kubaza abagore babo niba bashobora gushaka bundi bushya.

Uyu mushinga mushya usaba kandi ko abashakana bose biyandikisha, kandi ko imyaka yo hasi umuntu aba afite ashakana ari cumu n'umunani.

Naho ibindi byari mu mushinga wa mbere - nko guha abagore uburenganzira bungana n'ubwa bagabo mu kugabana amazu batandukanye - byaragabanijwe.



BBC

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment