Wednesday, March 19, 2014

Ibirura biracyarya abana b’intama – Museveni

Ibirura biracyarya abana b’intama – Museveni
Mu ijambo rye kuwa 18 Werurwe i Midrand muri Africa y'Epfo ahizihizwaga isa bukuru y’imyaka 10 y’inteko nyafrika ishinga amategeko, yikomeye cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeye uburyo bifata Africa n’abayobozi bayo.

Yifashishije igitabo cy’ijambo ry’Imana Museveni yagereranyije ibyo bihugu n’ibirura naho ibya Africa bidafite imbaraga nk’intama.

Perezida Museveni yatanze urugero rwa Libya aho ngo NATO (North Atlantic Treaty Organisation) ihuriro ry’ibiguhu bikomeye ku Isi biri ku majyaruguru y’inyanja ya Atlantika byumvikanye ubufatanye mu bya gisirikare, ifatwa nk’iyoboye isi ubu, ngo imyitwarire yayo mu kibazo cya Libya yari agasuzuguro kuri Africa.

Mu ijambo rye, yatanze urugero ati “ Hari igihe abayobozi b’ibihugu bya Africa barimo n’umukuru wa African Union, Perezida Jacob Zuma ndetse na Ministre wanjye (wa Uganda) w’Ububanyi n’amahanga binjiye mu ndege bagiye muri Libya guhuza abatumvikana. Maze NATO ibabwira guhindukira bagataha.”

Akomeza agira ati “Tekereza abaperezida ba Africa ku butaka bwa Africa, mu butumwa bwa Africa, gutegekwa na NATO ngo ntibagere mu gihugu. Mu gishwahili tubyita Tharau (kumva ko ikintu/umuntu ntacyo avuze).”

Mu ijambo rye Perezida Museveni yatangiye ahita arasa ku ntego, avuga mu isengesho Yesu/Yezu yigishije yavuze ngo “ ntuduhaane mu bitwoshya ahubwo udukize icyago”. Nyamara ariko ngo mu gitabo cya Izayi,11: 6 hakavuga ngo “Ikirura kizanywera hamwe n’umwana w’intama”

Asobanura aya magambo akoreshwa cyane n’abihhaye Imana Museveni yavuze ko Africa idakwiye gutererana ibisambo itera irari kuko yo nta mbaraga ifite. Naho ku murongo wa kabiri ho, avuga ko ku bw’amahirwe macye ku Isi atari mu ijuru aho ikurura n’umwana w’intama bizabana neza.

Ati “ Hano ho ibirura biracyarya abana b’intama. Naje hano rero uyu munsi kubabwira ‘ibirura birya intama’ hano ku Isi.

Museveni yatangiye yibutsa ko Africa abayituye abenshi indimi zabo cyangwa imico babihuriyeho. Ati “Hari amatsinda ane gusa y’indimi muri Africa mu banyafrica miliyari 1..033”

Akoresheje amateka yagiye yibutsa ko Africa ariho ntangiriro y’umuntu ariko ko nyamara ahagana mu 1900 usibye Ethiopia ibindi bihugu byose bya Africa ngo byari byarigabagabanyijwe n’Abongereza, abafaransa, ababiligi, abasipanyole, abaportugal n’abataliyani. Impamvu ngo yari uko gusa ubwami bwabaga buyoboye butabashaga kurwana n’abo bazungu n’uwagerageje ngo yaratsinzwe.

Museveni yavuze mu ijambo rye ko abanyafrica ari abantu muri rusange bayoboka bagacisha macye ugereranyije n’abahindi bo muri Amerika, abizwa Azecs bo muri Mexique cyangwa aba Incas bo muri za Peru bo bahagaze bakarwanya ba gashakabuhake kugeza baje gushakira amaboko y’abacakara muri Africa.

Nubwo Africa ngo yaje kugenda ibona ubwigenge ku bakoroni mu myaka ya za 1960, ubu bwigenge ngo ntabwo bwakoreshejwe mu kwitegura kwirinda ubukoloni bushya bw’ubwirasi no gutegekerwa kure nk’uko Museveni abivuga.

Ati “ Bya bihugu byari byaradukolonije biracyateza akajagari muri Africa mu kwimakaza ibibi n’inzira yabyo muri Africa. Urugero muri Uganda, mu 1971 bafashije Idi Amin kugera ku butegetsi, abantu barenga 800 000 baricwa nta butabera hagati ya 1971 na 1986, Lumumba muri Congo mu 1961 yarishwe abarwanya, byafashe imyaka 50 kugirango batere intambwe ubu bari kugerageza gusoza. Mu Rwanda, kwivanga kw’igihugu gikomeye kwatumye miliyoni y’abantu yicwa mu 1994. Kwivanga ntikwahagaze. Mu kibazo cya Libya, indege itwaye abaperezida b’ibihugu bya Africa bari mu butumwa bwa AU yahagaritswe na NATO kugwa ku butaka bwa Africa!!! Uruhare rwa Africa mu gukemura ikibazo cya Libya rwarirengagijwe bidasubirwaho, kugeza n’ubu Libya iracyari mu bibazo.”

Museveni yavuze ko ikigezweho ubu ari uko ibyo bihugu ngo bishaka no gutera (attack) imico y’imiryango ya Africa, atanga urugero rw’ikibazo cy’ubutinganyi,

Ati “Urugero mu burengerazuba (mu bihugu bikomeye), amategeko yabo ahana gushaka abagabo cyangwa abagore benshi (polygamy), muri Africa hamwe na hamwe mu mico ni ibintu biri mu buzima bwabo. Ibyo ntabwo duhindukira ngo tubibabuze nabo (tubabaza impamvu batemera koumuntu ashaka abagore/abagabo benshi).

Ariko, iyo twamaganye ubutinganyi tukabugira icyaha, imiryango batera inkunga bita NGOs irahaguruka ikamagana iyo mico yacu, tugakangishwa ibihano, ibi ni Tharawu nk’uko tubivuga mu giswahili.”

Museveni yakomeje yibaza impamvu Africa ikomeje gufatwa nk’ikintu kitagize icyo kivuze (contempt).

Akisubiza ariko ko byose “ Ni amakosa yacu.” Ngo kuko Africa itarabasha guhindura byinshi ifite mo imbaraga.

Kudaha umujyo umwe imbaraga zihari Museveni yavuze ibibazo 10 bibitera, muri byo yavuzemo, gutatanya imyumvire, kurwanya abikorera, kubura ibikorwa remezo, kutagira abantu bize, kubura inganda bituma Africa yohereza hanze ibintu bidatunganyije bikagurwa macye, tukabisubizwa bitugnanyije kuri menshi, ubuhinzi budateye imbere, kutagira demokarasi n’ibindi

Kuri izi ngingo yagiye atangaho ibisobanuro n’uko atekereza ko byakemuka anyuzamo akanifashisha ibyanditswe bitabo by’amadini.

Agenda atanga ingero ku bantu n’ibintu bitandukanye Perezida Museveni yagiye agaragaza ko Abanyafrica bashobora gufatanya mu guhahirana no gufashanya bakagira ikintu kinini bageraho.

Museveni yavuze ko Africa imaze igihe kinini isinziriye mu bijyanye no kubaka ibikorwa remezo, kandi nyamara ngo ubukungu ntibwazamuka vuba mu gihe nta bihari kuko igiciro cyo gukora business kizakomeza kuzamuka mu gihe nta bikorwa remezo by’ibanze biyorohereza bihagije bihari.

Aha yagize ati “Aho kugirango abanyabwenge muri Africa bicare batekereza ku kuzamura ibikorwa remezo, uzasanga bicara basaba kongererwa imishahara naho guteza imbere ibikorwa remezo bigaharirwa abitwa ‘Donors’. “

Museveni ashimangira nyamara ko mu by’ukuri abo ba ‘donors’ badashishikajwe n’iterambere ry’ibikorwa remezo ngo kuko iyo aba ribashishikaje ntaba kuva mu myaka ya 1960 atarongera kubona umushinga wa gari ya moshi wubakwa mu gace ka Africa yo hagati  kandi ngo bizwi neza ko gari ya moshi ari bwo buryo bwa kabiri bwiza bw’ubwikorezi nyuma y’inzira y’amazi.

Museveni yavuze ko ibihugu 54 bya Africa, birimo byinshi bito cyane ari ikibazo gikwiye gutanga isomo ry’uko kujya hamwe ari imbaraga, nk’uko Canada, USA na za Mexique ari ibihugu binini bitatanye bishobora kuvamo ibihugu bito bito byinshi. Asaba ko Africa yakomgera igahuza imbaraga igakomeza imiryango iyihuza nka ECOWAS, COMESA, EAC, SADEC n’indi igakomera.

Kuri Perezida Museveni, gukomeza kohereza hanze ibicuruzwa bidatunganyije (raw-materials) abibona nk’ikosa ry’abanyafrica kandi nk’ubucakara bushya bukorerwa Africa.

Ati “Buri gihe ntanga urugero rw’ikawa, iyo twohereje hanze 1kg y’intete z’ikawa dushobora guhabwa idorari rimwe rya Amerika. 1kg yatunganyijwe na Nestle (uruganda) i Londres igurishwa US$. 15Niyo mpamvu mpora mvuga ko Uganda yahomeje guha (Aid) UK nibura US$ 10 kuri buri kilogarama imwe ya kawa. Kubera ko gusa ko babasha gukaranga, gusya no gupakira neza ya kawa. Uko kuri ko ku ikawa ni nako kuri (ukuri) kuri Kotoni, imbaho, amabuye y’agaciro, peteroli n’ibindi…”

Perezida Museveni yavuze ko Africa ifite urugamba ubu rwo kwigobotora bimwe muri biriya bibazo yavuze kugirango ifate umurongo wa nyawo.

Yatangaje ko ubu ngo nibura mu ijambo nk’irye Africa ibasha kuvuga yisanzuye iby’ubu bukoloni bushya ngo kubera ko ubu hari urundi ruhande narwo rukomeye (socialist bloc) rw’ubushinwa n’Uburusiya ngo narwo rukomeye runafite ijambo.

Ati “Nk’uko mwabibonye nabo (urwo ruhande rundi) ni ibihugu bikomeye, binini, bifite abaturage benshi kandi biteye imbere mu ikoranabuhanga. Ariko ntabwo buri gihe nabo bazadufasha, uko ibintu bitera imbere iby’ibanza kuri bo nabo birahinduka. Ubu rero dukwiye gukoresha ubu bwigenge tubaye dufite natwe tukiha agaciro, niyo mpamvu nkatwe muri East Africa turi kugerageza kwegerana ngo dukomere nk’uko byifujwe n’abakunda kariya gace ka Africa nyakwigendera Mzee Jomo Kenyatta na Mwalimu Julius Nyerere.”

Perezida Museveni yavuze ko atasoza atavuze ko hakenewe ururimi rumwe rwa Africa. Ahereye kubyo yavuze ko imico n’indimi bya Africa bijya gusa, yavuze ko mu karere ke igiswahili gikoreshwa cyane, ariko n’ubwo kidafite amagambo ahagije, bityo kigatira amwe mu cyarabu, ngo gishobora kwifashisha ahubwo amagambo y’indimi nto z’abaturage. Atanga urugero rw’ijambo rya “Wimbo wa taifa” (indirimbo yubahiriza igihugu), ijambo ryayo ngo rishobora gutiira mu rurimi rwo muri Uganda rumwe aho ijambo “Lubaala” risobanura indirimbo yubahiriza igihugu, bityo bityo Africa ikaba yazagira ururimi ruyihuza.

Asoza yagize ati “ Uburyo ni bwinshi muri Africa, amahirwe ni menshi cyane, imbere ni ahacu niba twitaye ku bikwiye gukorwa.

Africa ntikwiye gukomeza kureshya ibisambo kuko yoroheje kubera ko hano ku Isi ibirura biracyarya abana b’intama.”

UMUSEKE

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment