Saturday, March 1, 2014

Bagiye kumushyingura bazi ko yapfuye arazuka

yarapfuye arazuka
Walter Williams yarapfuye arazuka
Abaganga b’Ibitaro bya Lexington muri leta ya Mississippi muri Leta Zunze ubumwe za Amerika bamaze kwemeza urupfu rw'umugabo witwa Walter Williams , hafashwe icyemezo cyo kumujyana mu nzu z’uburuhukiro ahashyirwa abapfuye, bagiye kumushyingura babona arahagurutse bahita bafata umwanzuro wo kumusubiza mu bitaro ari naho akiri na n’ubu.

Ubuyobozi bw’uburuhukiro bwemeje ko ari ubwa mbere babonye ibintu nk’ibi aho umurambo ubasha guhaguruka. Inzobere zari zamupimye zo zemeza ko zari zasanze umutima utagitera hagafatwa umwanzuro wo kumutwara mu buruhukiro ngo ashyingurwe

Abaganga batangaje ko ari amayobera babonye kandi ko n’ibizamini byakorewe umubiri byerekanaga ko yashizemo umwuka . Abo mu muryango we n’ubwo bari bababajwe cyane n’urupfu rwe , banashimangira ko n’ubwo byabagoye kubyakira ko umuntu yapfa akazuka , babyishimiye cyane kuba akirimo umwuka.

Source : mirror.co.uk

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment