Saturday, March 15, 2014

Amerika Yikomye Uburundi

 Amerika yikomye u Burundi


Mu itangazo Amerika  ahagaragara n’Amerika ivuga ko leta y’u Burundi yahohoteye abantu tariki ya 8 Werurwe (k’umunsi mpuzamahanga w’abagore)  ubwo yasesaga udutsiko tubiri twari twakozwe n’abo mu mashyaka atavuga rumwe nubutegetsi bwa Bujumbura.

Muri iri tangazo Amerika ikomeza ivuga ko itishimiye na gato uburyo kuri iyi tariki guverinoma y’u Burundi yafashe umwanzuro ugayitse wo kuburizamo inama z’amashyaka atavuga rumwe na yo  bakoresheje uburyo buhungabanya uburenganzira bw’ikiremwa  muntu.

Amerika ikomeza ivuga ko inanenga  cyane ibikorwa by’ihohotera byaye nyuma gato y’ibi mu Murwa mukuru wa Bujumbura aho Polisi na bamwe mu batavuga rumwe  n’ubutegetsi bashyamiranye.

Ubu bushyamirane bukaba bwaratewe n’uko Polisi yashakaga kuburizamo inama y’abatavuga rumwe na guverinoma  yagomba kubera ku cyicaro cy’ishyaka riharanira ubumwe na Demokarasi.

Bagize bati:”Twamaganye kandi ibikorwa by’abatavuga rumwe n’ubutegetsi birimo gufata bugwate abapolisi babiri, turananenga ibikorwa by’ihohotera hagati ya polisi n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi byakurikiye iki gikorwa ”.

Amerika ivuga ko ibikorwa  byakozwe n’ impande zombi bidakwiye mu gihugu nk’u Burundi kiri kwimakaza umuco w’amahoro na Dmokarasi.

Muri iri tangazo Amerika yasabye guverinoma y’u Burundi kubahiriza inshingano kihaye  mu birebana n’uburenganzira bw’ikiremwa muntu ndetse bakanubaha n’itegeko rishyiraho amashyaka atandukanye arimo n’atavuga rumwe na leta no kuyaha uburenganzira bwo gukora inama mu ituze.

Bakomeza leta n’abatavuga rumwe na yo  bakwiye  kwitandukanye n’ibikorwa by’ihohotera no gukoresha imbaraga.

Muri iri tangazo Amerika yagarutse ku gikorwa cy’amatora kizaba umwaka utaha wa 2015  ivuga ko bagomba kwemera ubwinshi bw’amashyaka ari muri iki gihugu maze amatora akazaba  mu  mucyo, ubwisanzure , kutabogama no kurangira mu mahoro.

UMUSEKE.RW

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment