![]() |
Abanyecrimeia bishimiye kwiyomeka ku Burusiya |
Abayoboye amatora bemeje ko amajwi arenga kimwe cya kabiri yabaruwe kandi yerekana ko 3.5 ku ijana ari bo bonyine badashyigikiye u Burusiya mu gihe amajwi yose aza gutangazwa kuri uyu wa Mbere.
Aya matora ya kamarampaka aje nyuma y’agahenge Ukraine n’u Burusiya byahanye muri Crimea, nk’uko Minisitiri w’ingabo wa Ukraine n’umugaba w’ingabo ziri muri Crimea babivuga.
Aka gahenge kazageza ku itariki ya 21 Werurwe, umunsi inteko ishinga amategeko y’u Burusiya izaba ifata umwanzuro ku kwiyomekah Crimea.
Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko idashyigikiye ibizava muri iyi kamarampaka, nk’uko umuvugizi wayo Jay Carney, yabivuze agira ati "Twamaganye kamarampaka yabaye uyu munsi" muri Crimea.
Amerika yaburiye ko "umuryango mpuzamahanga utazemera ibizava mu matora yakozwe ku gitutu n’iterabwoba by’ingabo z’u Burusiya zahagiye."
BBC yatangaje ko ku rupapuro rw’itora hariho ikibazo kibaza abatora niba bifuza ko Crimée yiyomeka ku Burusiya.
Ikibazo cya kabiri kibaza niba Ukraine yasubirana itegeko nshinga ryo mu 1992, ryageneraga ubwigenge bwishi aka karere. Nta cyifuzo cy’abashakaga ko itegeko nshinga ridahinduka.
Abaturage bo mu bwoko bw’Abarusiya muri ako karere bagera kuri 58.5% by’abaturage bose kandi byari byitezwe ko baza kutora bashyigikiye kwiyomeka ku Burusiya Russia.
Abo mu bwoko bw’aba-Tatar bagera kuri 12% bamaganye iyo kamarampaka. Abanya-Ukraine bo bagera kuri 24.4%
IGIHE
0 comments:
Post a Comment