Uyu ni umubyeyi utuye ahagana mu majyepfo ya USA, Georgia,mu gace kitwa Savannah. Ubwo yari mu rusengero ku cyumweru cyashize, yagize atya aba azamuye umwambaro we, atangiye konsa umwana we.
Umupasitori n'abadiyakoni nibwo bamutwamye cyane, bamusaba kugana mu bwiherero, nawe ntiyabyakira neza; yanga kujya konkereza umwana we muri WC !
Nyuma yaho, umuyobozi w'amateraniro yamubwiye nabi cyane, ndetse ngo amugereranya n'umu stripteaser (ba bakobwa babyina mu tubari bambaye uko bavutse). Bamusabye ko atazabagarukira aho.
Nirvanna Jeannette yahavuye afashe umwanzuro wo kurega urwo rusengero, dore ko itegeko rya Leta ya Georgiya ryemerera ababyeyi uburenganzira bwo konkereza ahantu hose bemerewe kugera, nta tandukaniro. Kuriwe, ngo ntiyumva ukuntu yabujijwe konsa mu rusengero kandi ubwaho hamanitsemo amashusho ya Bikiramariya ari konsa akana-yezu !
Abandi baturage babyumvise bahise batangaza igikorwa cy'imyigaragambyo mu rwego rwo kwamagana igikorwa nka kiriya cyo guhungabanya umubyeyi, agatukirwa mu rusengero.
Thursday, April 12, 2012
Yirukanywe mu rusengero azira kuhonkereza
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment