Inkuru dukesha urubuga rwa interinete daily mirror.co.uk cyatangaje ko imwe n’imwe mu mikino abana bakunze gukina igira ingaruka ku buzima. Mu mikino yagaraye ko iteza ikibazo ni imikino ya video games isanzwe ikinirwa kuri televiziyo,ikaba ikunzwe n ‘abana cyane.Ariko nubwo ikinwa kandi ikunzwe cyane ikunze guteza impfu nyishi ikanangiza ubwonko.
Umusore w’imyaka 23 y’amavuko aherutse guhitana umusirikare ufite ipeti rya liyetona komanda nawe wi myaka 34 ubwo yarari gukina umukino wa video game witwa “The grand theft Auto”.Bidatinze gato ,Andre Breivik w’imyaka 32 y’amavuko mu kwezi kwa gatandatu nawe yaje guhitana imbaga y’abantu isaga 77 mu gihugu cya Norvege,ubwo yakina umukino w’intambara witwa Call duty game.
Si abo gusa, kuko no mu kwezi kwa kane ,umusore wimyaka 24 Tristane Van der Vils yatwitse abantu batandatu n’abandi cumi n’abarindwi(17) barakomereka mu isoko ry’ubucuruzi mu gihugu cy’Ubuholndi. Bamubajije impamvu akoze ayo marorerwa , yisobanuye avuga ko yarari gukina umukino wa video game witwa n’ubudi Call of Duty.
Iyi mukino kandi igira n’ ingaruka mbi ku bwonko .Nkuko muganga Yang Wang wo muri kaminuza y’ubuganga yabitangaje , yavuze ko kubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko abana bakiri bato bamara igihe cy’ingana n’amasaha icumi(10) mu cy’umweru bakina uyu mukino, ubwonko bwabo buhahurira n’ikibazo gikomeye , uduce tumwe na tumwe tw’ubwonko duhura n’ikibazo kigabanuka ry’ubushobozi bwo gukura.Yongeye ho ko utwo duce tuhazaharira ubundi ubusanzwe tuba dushinzwe kugenzura amarangamutima n’imyitwarire y’umuntu.Ati:”uko ukinnye uyu mukino igihe kirerekire ni nako ukugira ho ingaruka mbi mu mikorerere y’ubwonko bwawe.
0 comments:
Post a Comment