Umutegarugori w’umunyamerikakazi arabarizwa mu maboko ya polisi aho azira gufata nabi umwana yabyaye ubwo yafatwaga na polisi amutwaye mu ishakoshi agendana mu ntoki.
Ibi bikaba byarabaye ku munsi wejo tariki 05 Mata bibera ahitwa Charlotte Amalie mu birwa bya virgini byo muri leta zunze ubumwe z’Amerika aho uyu mugore yaratwaye imodoka akaza guhagarikwa na polisi kugirango barebe ibyangobwa bye, mu gihe polisi yarebaga ibyangombwa yaje kumva urusaku rw’umwana w’uruhinja maze barungurutse mu modoka ntibabona umwana yewe ntibamenya n’iyo yaba aherereye.
Icyaje kubatungura n’ugusanga urwo ruhinja rw’icyumweru kimwe gusa mu ishakoshi y’uwo mugore ubwo yayifunguraga abarebera uruhushya rwe rwo gutwara imodoka (permis) iyi shakoshi akaba yari yayihishe mu ntebe y’imodoka aho itagaragaraga.
Ubuyobozi bwa polisi bwo muri ako gace bukaba butangaza ko urwo ruhinja rwari rumaze hafi icyumweru cyose rutitabwaho neza ku buryo rwahise rwoherezwa vuba mu bitaro kugirango ubuzima bwarwo bukomeze kwitabwaho, gusa nyina we akaba yahise yerekezwa muri gereza aho agomba kwisobanura ku icyo gikorwa cya kinyamanswa yakoze.
Nyamara polisi ikaba yirinze gutangaza amazina y’uyu mutegarugori gusa yabawiye ko uy’umwana yamubyariye iwe mu rugo yongeraho kandi ko impamvu yatumye atwara uyu mwana muri ub’uburyo ar’uko ntamikoro yo kumurera yarafite.Source: 7sur7
0 comments:
Post a Comment