Thursday, April 12, 2012

USA-Uburyo Bushya bwo Gupima Diabete

Mu gihugu cya Leta Zunze ubumwe za Amerika, abahanga n`inzobere mu by`ubuvuzi bo muri kaminuza ya Arizona n`ibitaro bikuru MAYO bamaze gushyira ahagaragara uburyo bushya bwo gufata ibipimo bitandukanye by`indwara ya diyabete. Ubusanzwe kugirango hamenyekane igipimo cy`isukari mu maraso y`umuntu ufite cyangwa ukekwaho diyabete, hakoreshwa uburyo bwo gufata amaraso, ubu noneho birashoboka hifashishijwe amarira.

Ubu buryo bugenewe gufasha abatarabashaga kwipimisha uburwayi bwa diyabete kubera ububabare buterwa no kujombagurwa inshinge n`igiciro byatwaraga; abasanganywe ubu burwayi nabo bakaba bazabyungukiramo mu rwego rwo gukurikirana imihagarararire n`ingano ya glucose mu mubiri.

Ibi ni ibyatangajwe n`ikinyamakuru Journal of Diabetes Science and Technology, cyinakomeza kivuga ko abagera kuri miliyoni 220 ku Isi yose ubu bazahajwe n`iyi ndwara ikomeje gufata intera iteye inkeke.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment