Abaganga babanya espanye nibo bambere baciye agahigo mu kubaga uruhinja rw’ibyumweru 26 ( amezi 6 nibyumweru 2) rwari rufite amagarama 800 rwagize ikibazo cyo kwifunga kw’imiyoboro ijyana umwuka mubihaha(atresie bronchique) rukaza kuvuka ari ruzima nyuma yibyumweru 11 byari bisigaye
Kuri ubu Alaitz, umwana w’umukobwa akaba amaze kugira amezi16 nkuko byatangajwe numuganga mukuru w’itaro bya barcelona bwana Eduard Gratacos « ibi akaba ari ubwambere ku isi byari bibayeho kubaga umwana ukiri mu nda ya nyina bikanagerwaho ‘’ uku kubagwa ku kaba kwaramaze iminota 30Iki kibazo k’ibihaha kikaba kigirwa n’uruhinja rumwe ku mpinja ibihumbi icumi,nkuko bisobanurwa na bwana Edward Gratacos muganga mukuru w’ibitaro bya barcerona. Uko kwifunga kw’imiyoboro ijyana umwuka mu bihaha ituma ubuzima bwumwana buba mu kaga kubera ibihaha bikura nabi bigatuma umitama utera nabi bikaba byatera uguhagarara ku mutima. 90% y’impinja zigize icyo kibazo zikaba zitaba imana zitaravuka, cyangwa zikavukana ubumuga
0 comments:
Post a Comment