Mbese waba uri umugabo, umwali cyangwa undi muntu wifuza kumenya uko ababyeyi batwite baba bamerewe ? Shira impungenge n'amatsiko. Abashakashatsi bo mu kigo cyitwa Japan Advanced Institute of Science and Technology ho mu gihugu cy' u Buyapani bamaze gushyira ku isoko umwambaro udasanzwe uha uwambaye kwiyumva nk'umuntu utwite !
Uyu mwambaro utanga ibyiyumvo by'ibiro, ubushyuhe, kunyeganyega gutandukanye ndetse n'iby'imiterere y'umutima bisa n'iby'umwana uri mu nda. Ni ukuvuga ko ubuzima bwose bw'amezi 9 umubyeyi abamo atwite ubu umuntu uwari we wese ashobora kububamo mu gihe cy'iminota 2 gusa, usibye ikintu kimwe: Ibise ...
Uyu mwambaro ukoranywe ikoranabuhanga ryinshi, harimo na ecran (screen) icometseho ku buryo ubona imyitwarire y'umwana igihe ari mu nda, bitewe n'imyitwarire ya nyina. Kanda hano urebe videwo.
Thursday, April 12, 2012
Umwabaro wagufasha Kumenya Uko Umugore Utwite Aba Amerewe
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment