Wednesday, April 11, 2012

Umuntu ashobora kubana na zimwe mu ndwara zidakira igihe kirekire - Dr Achour

Mu kiganiro abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 06 Ukwakira 2010 ku Kicukiro basobanuye ko umuntu ashobora kubana na zimwe mu ndwara zidakira zaba zanduza cyangwa zitanduza igihe kirekire, ibyo bigashoboka umurwayi yubahirije amabwiriza aba yatanzwe na muganga.

Dr Achour Ait Mohand na Kayiteshonga YvonneDr Achour Ait Mohand na Kayiteshonga YvonneAnne Marie Bamukunde ukora mu kigo cya We Acte yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko mu rwego rwo kurushaho kurwanya zimwe mu ndwara za karande zidakira harimo kugerageza gukemura ibibazo by’ubukene hubakwa icyizere ndetse hanashakirwa umuti ibibazo bidukikije, aha akaba yarabitangaje mu rwego rwo kugaragaza ko bamwe mu bafite indwra zidakira baba bafite n’ibibazo by’ubukene aha mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza baba bahawe n’abaganga mu gukoresha indyo, imiti ibafasha kugabanya ibiro n’ibindi hari ababibura bityo urupfu rukabasatira.

Dr Ngirabyeyi Arfed ukorera mu kigo cya Ndere akaba yaratangaje ko Abanyarwanda bagifite imyumvire yo hasi aho agaragaza ko umuntu ashoboa kugira ikibazo cy’uburwayi abantu aho kumujyana kwa muganga bakajya mu buvuzi bwa gihanga bavuga ko bamuroze, bityo kubera gutindana uburwayi ugasanga hajemo n’ibindi bibazo, ugasanga bwa burwayi burakomeye akajyanwa i Ndera.

Mu biganiro bagejeje ku banyamakuru, babashishikarije gukangurira abaturage kujya bagana amavuriro hakiri kare, bakanubahiriza amabwiriza baba bahawe n’abaganga mu rwego rwo kuramira ubuzima bwabo amazi atari yarenga inkombe.

Umutesi Cécile

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment