Thursday, April 12, 2012

Umuhaha indwara ikomeje gutera abanyarwanda ubumuga bwo kutumva

Umuhaha ni indwara yo mu matwi. Ikunze gufata cyane abana bitewe n’imiterere yabo. Nubwo ari indwara ivurwa igakira iyo itavuwe neza cyangwa yirengagijwe ishobora gutera ubumuga bwo kutumva.
Nkuko tubitangarizwa n’abaganga bo mu bitaro bya kaminuza I Kigali (CHUK) bavura indwara zo mu matwi, umuhogo n’amazuru, bavuga ko nibura bakira abarwayi batanu mu cyumweru bafite ibibazo byo kutumva biturutse ku ndwara y’umuhaha itaravuwe neza.



Umuhaha ushobora guterwa na bagiteri cyangwa virusi zifata mu matwi. Iyo umuntu awurwaye umwenge w’imbere mu gutwi utangira kuzuramo amazi cyangwa amashyira. Iyo ayo mashyira abaye menshi ashobora gutobora agahu gatandukanya umwenge w’imbere n’uw’inyuma y’ugutwi. Ubwo nibwo tubona amashyira asohoka mu gutwi. Kutavurwa rero bikomeza kwangiza ka gahu ndetse n’ibindi bigize ugutwi harino n’umwakura(nerve) w’ugutwi ari naho hava kutumva neza.

Mu bimenyetso byayo harimo kuribwa mu matwi, kumva mu matwi haremereye,kugira umuriro, kutumva neza, kunanirwa gusinzira, kugira amazi cyangwa amashyira asohoka mu matwi ndetse no kuribwa umutwe. Umuhaha ushobora gufata ugutwi kumwe cyangwa yombi.

Abantu bakunze kuyirwara ni abana kuko umuyoboro uhuza amatwi n’amazuru uba ari munini kandi utambitse bityo uburwayi bw’amazuru bukaba bwagera no mu matwi byoroheje. Ikindi ni uko abana iyo barwaye angine zibyimba cyane zikaba zafunga wa muyoboro uhuza amatwi n’amazuru. Ibyo bituma bagiteri ziyongera mu gutwi bigatera umuhaha. Abandi bakunze kurwara umuhaha ni abantu bakunze kurwara ibicurane n’abafite ubusembwa kuri icyo gice nk’ibibari.

Kugirango umwana wawe atarwara umuhaha wagombye kumurinda kwegera ahantu banywa itabi kuko byagaragaye ko bifitanye isano. Kumurinda kugira icyo anywa aryamye kugirango kitaba cyagana mu gutwi. Mu kwirinda ingaruka z’umuhaha nko kutumva ababyeyi barasabwe kuvuza abana babo igihe babona ibimenyetso by’umuhaha hakiri kare.

Mu gukemura ikibazo cyo kutumva neza gituruka ku muhaha wavuwe nabi abaganga bavuga ko iyo ari agahu gatandukanya umwenge wo hanze n’uw’imbere by’ugutwi kabitera bagerageza kugasana ukaba wakumva neza. Naho iyo hari ibindi bice by’ugutwi byangiritse bidasubiryaho ntakindi bagukorera uretse kuguha insimburangingo yagufasha kumva(hearing aid)

Related Posts by Categories



1 comments:

Unknown said...

Umuhaha ushobora kuvurwa ugakira burundu? Ese ni indwara iri chronic? Mwandangira umuganga w'amatwi?

Post a Comment