Umubyibuho ukabije ku bagore batwite ngo waba ushyira abana bazabyara mu kaga ko kuzarwara ubuhwima ugereranije n’abagore bafite ibiro biri mu rugero. Ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakorewe muri Suwede bugashyirwa ahagaragara mu kwezi gushize kwa cumi.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bagore ibihumbi ijana na makumyabiri n’icyenda(129000) n’abana babo ibihumbi ijana na mirongo inani n’icyenda (189000) mu murwa mukuru wa Suwede, bwerekanye ko abagore bayibushye cyane,bongerera ibyago abana babo byo kurwara ubuhwima ku kigereranyo cya mirongo itandatu ku ijana (61%) mu gihe bagize imyaka iri hagati y’imyaka umunani n’icumi. Mu gihe ku bagore batabyibushye cyane ibyo byago biri ku kigereranyo cya cumi n’umunani ku ijana (18%).
Abakoze ubu bushakashatsi bavuga ko impamvu yabyo ari uko umubyeyi utwite abyibushye cyane bituma umwana abyaye nawe avuka abyibushye. Uyu mubyibuho w’umwana ukaba ugira ingaruka ku bwirinzi bw’umubiri we n’uko wifata ku byerekeranye na allergies(soma areriji).
Bakomeza batangaza ko gukangurira abagore kugabanya ibiro igihe bifuza gusama bishobora kugira ingaruka nziza mu kugabanya indwara y’ubuhwima mu bana.
Ubusanzwe umubyibuho ukabije ni ikibazo ku buzima bw’umuntu kuko uteza byago byo kurwara indwara nka gisukari, indwara z’umutima, n’umwijima bikaba atari byiza kubyibuha kuri buri wese.
Ibiro byizewe hari uburyo bwinshi bwo kubipima. BMI(body mass index) ni bumwe muri ubwo buryo . BMI ihwanye n’ibiro ufite(muri kg) kugabanya uburebure bwawe bwikubye kabiri(muri metero). BMI=IBIRO/(UBUREBURE)2. Ibiro byiza bigaragazwa na BMI iri hagati ya 18.5 na 25. Hejuru yayo no hasi yayo biteye ikibazo.
0 comments:
Post a Comment