Thursday, April 12, 2012

Umubyeyi Yiyambuye Nyababyeyi Ye Ayiha Umukobwa WE Utarabyaraga

Nyuma y’uko umukobwa we atabyara kubera ikibazo cy’indwara izwi ku izina rya syndrome de Mayer-Rokitansky-Küster-Hauser (MRKH), ubu umudamu w’imyaka 56 ukomoka mu gihugu cya Sweden uzwi ku izina rya Eva Ottosson yafashe umwanzuro wo kubagwa agakurwamo inda ibyara igaterwa mu mukobwa we ngo abe yabasha kubyara.

Iriya ndwara ngo n’ubwo ntikunze kugaragara cyane : ifata umuntu umwe ku bihumbi bitanu.
Nkuko yabitangaje, kuri we ntagikeneye kubyara mu gihe umukobwa we, Sara w’imyaka 25 we abikeneye, bityo kumwitangira agahabwa ingobyi yahetswemo imyaka 25 ishize si amahano. Professor Mats Brännström,umuganga ugomba kuzabaga uriya mubyeyi we yatangaje ko igurana ibice by’umubiri ari ikintu kitoroshye cyane cyane iyo abantu badafitanye isano ya bugufi, ati ariko kugurana inda ibyara (uterus) byo biragoye cyane kurusha kugurana umutima cyangwa impyiko ! Ikigoye cyane ni ukurinda uzahabwa urugingo kuva(amaraso) cyane ndetse no kwizera neza ko imitsi igera muri kiriya gice cy’umubiri ku buryo buhagije. Ikindi kandi umwana uzavuka agomba kuzaturuka mu guhuzwa kw’intanga ya se na nyina hanyuma rikazarambikwa muri nyababyeyi ariko gusama, ikindi kandi ni ngombwa kubagwa mu gihe cyo kubyara. Biteganyijwe ko igurana rizakorwa muri 2012.

Nkuko byakomeje bitangazwa n’uriya muganga, ni ngombwa ko Sara azakurwamo iriya nyababyeyi nyuma y’igihe runaka (imyaka itarenze 3) kugirango arindwe ibindi bibazo.

Biramutse bigenze neza, indi miryango ifite ikibazo nka kiriya yazavurwa biciye muri buriya buryo, dore ko habarurwa ababyeyi bagera ku 10 biyemeje guha abakobwa babo nyababyeyi ngo babashe kubyara. Biramutse bidakunze kandi, « Sara azashaka impfubyi arera(adoption) », nkuko bitangazwa na nyina.

Igikorwa nk’iki kigeze kugeragezwa mu gihugu cya Saoudi Arabia. Gusa nibyagenze neza, kuko umurwayi yaje kuyikurwamo (nyababyeyi) nyuma y’iminsi 99 gusa kubera ibibazo yagaragaje. Imana iborohereze.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment