Muri iyi minsi, usanga ababyeyi benshi batishimiye uburyo abana babo bitwara ku ishuri ku bigendanye n’imyigire. Twagiye tugaruka kuri bimwe mu bishobora kuba bitera icyo kibazo aho twagarutse cyane ku kibazo cya televiziyo abana benshi bareba cyane ndetse tunasobanura n’ingaruka televiziyo ishobora kugira mu gutsinda cyangwa gutsindwa ku umunyeshuri ku ishuri.
Twarebeye hamwe kandi uruhare rw’ababyeyi kuri icyo kibazo. Kuri iyi nshuro noneho turizera ko mwagiye mukurikiza inama twagiye tubagira kuri icyo kibazo twavuze haruguru.Uyu munsi tugiye kurebera hamwe uburyo ababyeyi bafasha abana babo kwibuka ibyo bize babinyujije mu indyo babaha ndetse no mu mikino ngorora ngingo bakora. Ariko nano n’ubwo tuvuga abana cyane muri iki gice, iyi nkuru irareba buri muntu wese waba ufite ibibazo byo kwibagirwa bya hato na hato none akaba yifuza gukemura icyo kibazo.
Byaragaragaye ko abantu benshi bakunze kwibagira amazina y’abo bigeze kubana, nimero za telefone cyangwa amasaha baba bakore ikintu iki nini.
Dore ibyo wakora ngo bigufashe kwibuka no kubika ibintu mu bwonko igihe kirekire
1. Imikino isaba gutekereza
Imwe muri iyo mikino ni y’imikino y’amagambo ahishe umuntu aba agomba gufombora. Mu ndimi z’amahanga bayita Puzzle cyangwa mots croisses . Imikino nk’iyi ifasha ubwenge gukora vuba vuba ndetse bukanabufasha kwibura ibyo buba bwarabitse.
2. Umutowe wa beterave
Twigeze kwandika inkuru ivuga ku mumaro wa beterave mu gufasha ubwonko kwibuka ibyo buba bwabitse cyane cyane dusobanura ko ibyo biterwa n’uko icyo gihingwa gikize cyane mubyo bita nitrate bifasha amaraso gutembera neza mu mutwe bityo ubwonko ntibunanirwe. Ubushakashatsi kandi bwerekanye ko kunywa bihozaho umutobe wa beterave bituma ubwonko burushaho gukora neza ku kigero cya 20%.
3. Imboga n’imbuto
Imboga n’imbuto nabyo bikize mu nyunyu ngungu ifasha umubiri n’ubwonko gukora neza cyane cyane bikagirira ubwonko akamaro kuko nabyo bikungahaye muri nitrates bifasha amaraso gutembera neza mu mutwe. Nitrates zituma imijyana n’imigarura yaguka bityo amaraso agashobora gutembera neza ku bwinshi kandi mu gihe gito. Bityo umubiri ugira umwuka uhagije kandi n’ubwonko ntibwumagane, dore ko akenshi indwara y’umutwe iterwa n’ukubura amazi mu mutwe.
4. Gushyira agashami ka teyi munsi y’ugutwi
Ababyeyi benshi bazi akamaro ka teyi mu guhumuza inyama no kuryoshya umufa. Bashobora kwibaza rero uko ako gashami gashabora gufasha kwibuka ibyo wize ? Abashakashatsi bavumbuye ko gushyira agashami ka teyi mu musatsi mu gihe witegura gukora ikizamini bifasha umutwe kwibuka ibyo wize.
5. Gukina
Gukina ni ingirakamaro mu mikurire y’umubiri wa muntu no mu gutembera kw’amaraso. Gukina bihozaho bituma umubiri uta umwuka mubi (CO2 ) maze ukinjiza umwuka mwiza (Oxygene) ugenda mukongerera imbaraga uturemangingo two mu bwonko tukabasha gukora neza no kugira ingufu zo kubika amakuru.
6. Gusubiramo icyo wifuza kwibura
Niba wifuza kubika no kwibuka ku buryo bworoshye izina, addresse, nimero za telephone, ni byiza kugisubira inshuro nyinshi ukicyumva , byaba byiza ubisubiyemo mu ijwi riranguruye.
7. Kuruhuka bihagije
Niba uvuye ku ishuri cyangwa se ku kazi ukaba ntacyo ufite cyo gukora, ni byiza ko wakwirambika gato maze ukaruhuka. Abashakashatsi bavumbuye ko abantu babasha kuruhuka ku manywa bibuka ibyo baba babonye cyangwa bize uwo munsi ku rugero rukubye kabiri abatajya babona akanya ko kuruhuka. Ibi bijyana no gufata akanya ukuherera ahantu hatari urusaku maze ukagerageza kwibuka ibyo wabonye cyangwa se wize. Ibyo bintu ko ari bibiri byonyine bishobora gufasha umwana kwiga neza no gutsinda mu ishuri, nyamara usanga ababikora mu iyi minsi ari bake.
8. Niba uri kugerageza gufata ikintu mu mutwe, bikore mbere yo kugira icyo ushyira mu nda
Iyi ngingo isa n’aho ari ugukina kuko tuzi ko utariye nta mbaraga wabona. Si icyo shatse kuvuga cyangwa se ngo bibe byakumvikana ko mu gihe cyo kuboroka umuntu akwiye kubikora atariye. Abashakashatsi bavumbuye ko imisemburo yo mu bwonko ifasha umutwe kubika amakuru ikora neza igihe umuntu ntacyo arafata. Ibyo ni ukuvuga nko mu gitondo umuntu akibyuka. Ariko ibyo bigomba gukorwa nta gukabya bibayemo.
9. Kugira urugwiro no kuganira na benshi
Ubushakashatsi bagaragaje ko abantu bisanzura ku bandi cyane batsinda ibibazo byo mu mutwe kurusha abadakunze kuganira cyane n’abandi. Ibyo biterwa n’uko kugira uruhare mu kiganiro iki n’iki bibera umwitozo ubwonko bwo kwibuka ibyavuzwe no gutegura igisubizo kigomba gutangwa.
10. Gufata akanya ku buryo buhoraho ukitegereza ibikuzenguruze
Gufata akanya nk’amasegonda 30 buri gitondo ukitegereza ibizengurutse icyumba warayemo, ni umwitozo mwiza ufasha impande zombi z’ubwonko gukorera hamwe.
Mu kurangiza, ese wari uziko abantu benshi bibagirwa 1/3 cy’ibyo yabonye nyuma y’iminota 20, na ½ mu minota 30?
0 comments:
Post a Comment