Nyuma y'uko telefone ngendanwa zikomeje gushyirwa mu majwi ko ari nyirabayazana w'ibibyimba bifata mu mutwe bishobora no kuvamo kanseri, abashakashatsi bo mu gihugu cya Turkiya bamaze gushyira ahagaragara ko telefone ngendanwa zidatera kanseri gusa ahubwo zishobora no gutera indwara zituruka kuri za bagiteri na za mikorobe. Ubu bushakashatsi bwakorewe muri bimwe mu bitaro byo mu mujyi wa Istanbul, hakaba harafashwe telefone ngendanwa z'abarwayi 133 zirasuzumwa, hanyuma bigaragara ko zifite umwanda uruta uwa pwanye (poignet, cyangwa igifatisho cy'umuryango) inshuro 18 !
Ikindi bitatu bya kane muri zo zifite udukoko dutoya cyane (tutaboneshwa ijisho) two mu bwoko bwa bagiteri dushobora gutera indwara zitabarika ndetse na za mikorobe zimwe na zimwe zidakangwa n'imiti yo mu bwoko bwa antibiyotike.
Inama zitangwa kugeza ubu ngo ni ugusteriliza telefone ngendanwa hifashishijwe ibyuma bitanga urumuli rwa Ultra Violet ku babifite, naho ku batabifite ni byiza rimwe na rimwe gushyira telefone ahagerwa n'urumuli rw'izuba...
Ikitonderwa: Mu rwego rwo kwirinda kanseri hatangwa inama zo kugabanya amasaha umuntu amara avugira kuri telefone (cyane cyane izishaje), cyangwa se agakoresha udukoresho two mu matwi (headphones, écoteurs).
0 comments:
Post a Comment