Wednesday, April 11, 2012

Kwibanda ku mafunguro y’ibinyamavuta ni ukwiyicira ubuzima

Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha umushakashatsi Jo Clarkson mu gitabo yise” Popular restaurant recipe” avuga ko kwibanda ku gufata amafunguro yuzuyemo amavuta ari ukwangiza ubuzima mu buryo buhoraho kuko akenshi birangiza biteye umubyibuho ukabije bikanongerera umuntu ibyago byo gufatwa n’ibirwara bitandukanye.

Amafunguro nk’aya abonekamo ibinure byinshi yangiza ubuzima (Ifoto/Niyonsenga)Amafunguro nk’aya abonekamo ibinure byinshi yangiza ubuzima (Ifoto/Niyonsenga)Nk’uko aya makuru akomeza abivuga, aya mafunguro akenshi usanga agizwe n’ibyatekeshejwe amavuta mu buryo bukabije cyane cyane amafiriti, inyama zakarangishijwe amavuta menshi zatetswe nk’amafiriti no mu bundi buryo bwose butuma amafunguro ajejeta amavuta cyane).

Aya makuru akomeza yemeza ko akenshi usanga imitegurire y’ayo mafunguro idatuma agira intungamubiri zihagije, ahubwo ugasanga amavuta menshi ari yo buri gihe aza ku mwanya wa mbere. Aha bakomeza bavuga ko burya umuntu ahinduka icyo arya. Bakomeza bavuga ko imwe mu ndwara zikomeye ziterwa n’ibi binure ari indwara zibasira urwungano nyamaraso, n’umutima ubwawo. Indi ndwara ishamikira kuri ayo mafunguro ni indwara ya diyabete, cyane cyane ishobora gukomoka mu muryango ariko igatizwa umurindi n’aya mafunguro. Iyi ndwara nayo itangiye kujya yibasira abatari bake ku isi kandi ikaba imugaza cyane uwo igezeho.

Aya makuru avuga ko kurya ibinyamavuta ubwabyo atari bibi, ariko kandi ngo ni byiza kumenya ikigero umubiri wa buri wese utakagombye kurenza. Akomeza avuga ko ari byiza kubona imboga n’imbuto kuri buri sahane, kandi byaba byiza rimwe bikaba ari bibisi. Ibi bituma umuntu abona imyunyungugu, vitamini n’ibindi umubiri ukenera mu buryo buhagije.

Ibyo kunywa nabyo si byiza kubyibagirwa. Aya makuru akomeza yemeza ko ibyo kunywa nabyo bifite uruhare mu kwangiza umubiri. Aha bavuga ko ibinyamitobe cyane cyane ibyo mu nganda nka soda nabyo ari ngombwa kubigabanya cyane mu gihe umuntu yifuza kwirinda ziriya ngaruka zose.

Aha ngo burya ni byiza kwihata kunywa amazi ingano yose ishoboka, kuko yo ari mu bituma ubuzima burushaho guhinduka bwiza, ndetse akaba nta ngaruka n’imwe azwi ko yatera mu gihe byose bikozwe nta mwanda urimo.

Michel Niyonsenga

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment