Wednesday, April 11, 2012

Kurandura malariya burundu ntibigishidikanywaho

Yagabanutseho 67% mu Rwanda mu gihe gito, n’abandi babyigireho.

Ibihugu 13 byo muri Afrika y’Iburasirazuba biteraniye mu Rwanda kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 4 ukwakira, mu nama y’iminsi itanu, aho abashakashatsi ku ndwara ya malariya barebera hamwe ingamba zo guhashya malariya aho zigeze n’icyakorwa ngo iyo ndwara igabanuke, ndetse ibe yacika burundu nk’uko byifuzwa mu ntego z’ikinyagihumbi.

Abari bitabiriye inamaAbari bitabiriye inamaMinisitiri w’ubuzima, Dr Sezibera afungura ku mugaragaro iyo nama yavuze ko malariya ari kimwe mu bibuza abaturage b’ibihugu byo mu nzira y’amajyambe gutera imbere kandi ikaba n’imbogamizi mu kugera ku ntego z’ikinyagihumbi. “ Gukoresha inzitiramubu buri munsi, abantu baziraramo bigabanya 50% by’impfu z’abana n’ababyeyi bahitanwa n’iyo ndwara, by’umwihariko bikagabanya 25% by’impfu z’ababyeyi bapfa kubera kubura amaraso ”. Yakomeje avuga ko nko mu Rwanda, indwara ya malariya yagabanutseho 67% kuva mu myaka 3 ishize, kandi hari n’ibindi bihugu nka Botswana byakataje cyane, ahanini bikaba biturutse ku mbaraga leta zabishyizemo zirimo kugeza inzitiramubu ahantu hose mu gihugu, gufuhera umuti mu ngo z’abaturage. Mu Rwanda ho hari n’umwihariko wo gukoresha abajyanama b’ubuzima, aho kuva ku rwego rwo hasi, mu mudugudu batanga ubuvuzi bw’ibanze (kuzimya umuriro wa malariya), bakanafasha umurwayi guhita agera kwa muganga agifatwa, hitabajwe imbangukiragutabara kuri telefoni bose bafite.

Minisitiri Sezibera yasabye abashakashatsi baturutse muri ibyo bihugu 13: Somaliya, Burundi, Etiyopiya, Eritrea, Rwanda, Sudani y’Amajyepfo, Sudani ya Ruguru, Comores, Djibuti, Kenya, Tanzaniya na Uganda na Zanzibar; kurushaho kunoza gahunda iwabo no guhuriza hamwe ubushobozi bafite, bagaragaza neza inzira ibihugu bikwiye kugenderamo ngo bice burundu iyo ndwara. Kuri iyi ngingo, yavuze ko nko mu Rwanda, nyuma y’umwaka wa 2012 hazatanizwa icyiciro cyo guca burundu malariya mu gihugu, kuko kuyigabanya byageze ku rwego rwifuzwaga. Gusa, nk’uko Minisitiri Sezibera abivuga ngo iyo gahunda yo kurandura burundu malariya ntiyagerwaho, mu gihe mu bihugu bituranyi ho, haba hakirwangamo malariya. Ibihugu byitabiriye inama byibumbiye mu muryango witwa EARN ugamije guhashya malariya (East Africa Roll Back Malaria Network). Ku nshuro ya 11 ibyo bihugu biteraniye mu Rwanda ngo birebere hamwe icyakorwa iwabo, binyuze mu kujya inama no guhuriza hamwe ubushobozi no kungurana ibitekerezo ku bikorwa ahandi, nko mu Rwanda. Dr Kalema Corine, Umuyobozi wa Trac plus, mu Rwanda, ikaba ari ikigo cy’igihugu gifite mu nshingano kurwanya ibyorezo harimo na malariya we yavuze ko impungenge ihangayikishije ari uko agakoko gatera malariya kihunduranya cyane kandi mu gihe gito, bigatuma buri myaka nibura 2 imiti ya malariya ihindurwa , bitewe n’uko iba itagihangana n’iyo ndwara yihunduye. Ibi ngo ni ingorane ikomeye, kuko nk’ubu umuti utangwa mu Rwanda uri ku rwego rugezweho kandi ari uwa vuba cyane.

Mu gihe waba utagishoboye kuvura iyo ndwara ngo bizaba bigoye, kuko bizasaba ubundi buvumbuzi bw’umuti mushya. Muri rusange, ibihugu by’Afrika ni bimwe mu byibasirwa na malariya, kandi ikahitana abarwayi benshi. Gusa mu Rwanda malariya ntikiza ku mwanya wa mbere mu guhitana abantu, imaze kugera ku mwanya wa gatatu nyuma y’indwara z’ubuhumekero n’ impiswi, nk’uko bitangazwa na Ministre Sezibera. Ubushakashatsi bwo buvuga ko, mu mwaka wa 2008, habaruwe abantu barenga miliyoni 1 bahitanywe na malariya. Uyu mubare ngo ukaba ukiri munini n’ubwo hari ibihugu byinshi byakataje mu kurwanya malariya ndetse bimwe, bikoza imitwe y’intoki mu kuyihashya burundu mu baturage babyo.

Kapiteni Alexis

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment