Thursday, April 12, 2012

Kunyara ku Buriri Bishobora Kurindwa

Abana benshi bari hagati y'imyaka 4-6 bakunze kurangwaho n'akageso ku kunyara ku buriri ndetse hari n'abageza kuri 15; yewe hari n'abayirenza bakinyara ku buriri.

Kugira ngo umuntu wenda abe yamenya ubufasha yaha umuntu ufite icyo kibazo ni ngomba kubanza kumva impamvu ibyo bibazo bibaho none akabona mumenya ubufasha yatanga.

Benshi mu bana banyara ku buriri kuko batigeze basinzira cyane bityo ntibabashe gukanguka igihe uruhago rwabo rwuzuye, abandi baba bafite agahago gato katabasha kubika inkari zose umubiri wabo ukora.

ikindi ni uko iyo abana bafite ikibazo cya constipation bituma uruhago rwabo ruremererwa cyane bigatuma binyaraho. Ikindi kintu gikomeye ni ukureba niba mu muryango hari abantu benshi bagiye bagira icyo kibazo cyo kunyara ku buriri. Wenda wakwibaza aho ibyo bihuriye. Ariko aha nakubwira ko abahanga baherutse kuvumbura ko hari gene ituma abana banyara ku buriri.

Niba umwe mu babyeyi yaranyaraga ku buriri, abana be baba bafite amahirwe angana na 25% yo kubunyaraho nabo; niba ababyeyi bombi baranyaraga ku buriri amahirwe yo kunyara ku buriri mu bana aba angana na 65%. Ikindi ni uko kunyara ku buriri bigaragara cyane ku bahungu kurusha uko bigaragara mu bakobwa.

Ushobora kwibaza niba ari ngombwa ko umwana ajyanywa kwa muganga. Ntago ari byiza namba kuko bishobora guteza umwana ikibazo.

Niba nta kibazo we bimutera, ibyiza ni ukumureka bikazikiza ubwabyo. Ariko niba umwana agejeje imyaka 8 kugeza ku 10 akinyara ku buriri, aho ikibazo kigomba kwitabwaho kuko kiba gifite ingaruka ku mikurire y'umwana nko kuba ahora anengwa na bagenzi be cyangwa se kuba adashobora kujya gusura bagenzi be ngo arareyo.

Imwe mu miti ishobora gukoreshwa

Ku bantu banyara ku buriri kuko basinzira cyane, umuntu abambika ikintu umuntu yakwita inzogera (alarme) isona buri gihe iyo umwana atangiye kunyara mu buriri. Bityo buhoro buhoro bikamufasha kubyuka iyo agiye kwinyarira.

Ariko na none ubu buryo bugira umumaro ku rugero rwa 50% kandi iyo iyo nzongera isonnye ibyutsa abari mu nzu bose; ibyiza ni ukubaza muganga uburyo bwiza bujyanye n'umwana wanyu.

Umuti witwa Acetate de desmopressine (DDAVP) nawo ufasha umwana kutanyara mu buriri igihe cyose awufashe. Ushobora guhabwa umwana ugira ikibazo cyo kunyara mu buriri nk'igihe yifuje kujya gusura bagenzi be kandi akaba yifuza kurara maze nijoro yawufata ntanyare ku buriri bwa bagenzi be. Uboneka mu buryo buriri aribwo: ibinini cyangwa se undi ucishwa mu mazuru. Ibinini nibyo abaganga bagira abantu inama yo gukoresha kurusha unyunzwa mu mazuru.

Ibindi umuntu yakora ngo afashe umwana gucika ku ngeso yo kunyara ku buriri ni ibi bikurikira:

  • Kubuza abana kunywa ibintu byinshi nijoro. Kubabuza kunywa ibintu bifitemo cafeine nk'ikawa cyangwa se shokora;
  • Kubahatira kujya kwihagarika mbere yo kujya kuryama;
  • Kubiganiraho n'umwana kugira ngo umwumve maze ubone uburyo wamufashamo;
  • Kumwoza neza kugira ngo atagira igisebo mu bandi bamuserereza ngo aranuka inkari;
  • Kwiyambaza muganga akabagira inama z'uburyo mwakemura icyo kibazo.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment