Thursday, April 12, 2012

Kuki Umwana Yanze Ibere

Umwana ashobora kwanga ibere bitewe n’impamvu zitandukanye. Ntabwo byoroshye guhita umenya impamvu zibimuteye. Reka turebe bimwe mu bikunze gutera icyo kibazo n’uburyo umubyeyi yabyitwaramo.

· Ububabare; cyane cyane biturutse ku kumera kw’amenyo,ku ndwara zo mu kanwa no mu muhogo ndetse no mu matwi. Ibyo bishobora gutuma ababara igihe atangiye gukurura bigatuma abireka.

· Indwara; Ibicurane cyangwa indi ndwara yatera gufunga kw’amazuru ishobora kubuza umwana guhumeka mu gihe yonka akabireka.

· Guhangayika cyangwa kurangara by’umwana;Kumubuza konka igihe yaragishaka konka,kubura nyina igihe kirekire,no kumukubita igihe arimo konka bishobora kuba intandaro yo guhangayika no kwanga ibere. Igihe afite ibimurangaza nabwo ashobora kureka konka.

· Impumuro n’uburyohe bw’amashereka bidasanzwe; amasabune yo koga ,amavuta yo kwisiga, imibavu bishobora kuguha impumuro umwana atishimiye. Impinduka mu buryohe bw’amashereka biturutse ku biryo nyina yariye ,kuba ari mu mihango cyangwa yongeye gusama nabyo bishobora gutuma umwana yanga konka.

· Ukugabanuka kw’amashereka; iki nacyo gishobora kubuza umwana konka. Gishobora no kuba ikimenyetso cyo gusama
Muri uko kwanga ibere, umwana ashobora kugaragara nk’ushaka konka ariko yatangira agahita arireka cyangwa akarira. Kwanga ibere bishobora kuza mu gihe gito cyangwa bikaza buhoro buhoro aho agabanya inshuro zo konka. Tugomba kumenya ko igihe umwana yanze ibere bitavuze ko aba ashaka kurireka. Kwanga ibere bishobora kumara iminsi mike nyuma agasubira konka neza. Ariko hari n’igihe kirekire.

Kwanga ibere bigira ingaruka ku mubyeyi no ku mwana. Bibabaza umubyeyi ariko ibyiza ni ukugerageza kudahinduka no kwihangana ugategereza igihe ikibazo gikemukira. Mu gukemura ikibazo cy’amashereka usabwe kwikama ku masaha umwana yakundaga konkeraho. Ayo mashereka ukagerageza kuyaha umwana ukoresheje ikiyiko, bibero cyangwa ikindi gikombe. Gukomeza kwingingira umwana ibere bimufasha kurigarukaho vuba.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment