Nkuko tubikesha urubuga rwa interinete rw’abanyamerika rushinzwe gusobanurira indwara abaturage,medlineplus.gov,bagaragaza ko n’ababyeyi bibafitiye akamaro mu konsa abana bab.
Amashereka agizwe n’ibitunga umubiri byagenewe umwana kuva akivuka kugera ku mezi atandatu ari yo amutunze gusa .Nyuma bakabona kuba bagira indi nyunganizi bamuha. Si ibyo gusa kuko habamo n’abasirikare barinda umubiri indwara zitandukanye mu gihe umubiri w’umwana utarashobora kwikorera uwazo.
Kuba umwana yonka bizatuma akura neza kuko azaba abona indyo yuzuye kandi binamurinde indwara zaturuka kuri microbe zitandukanye dore ko n’umuburi we uba utaramenyera hanze ngo ube waragize ubwirinzi buhagije.
Si ibyo gusa kuko uba ufite n’ikizere ko ayo mashereka adashobora kumugwa nabi yo ubwayo kuko aba ari we ubwe yagenewe kandi akaba ntaho yahuriye na microbe. Umwana ayanywa akiva mu ibere. Konka ubwabyo nabyo bituma umwana ahura na nyina urukundo n’ubwisanzure kuri we bikiyongera, umwana akabona ko yitaweho.
Ababyeyi nabo bibagiraho ingaruka nziza kuko konsa bitwara igihe gito kurusha gufata igihe cyo gutegura ayo mata yandi. Bigabanya amafaranga yagatanzwe ku mwana bamugurira ayo mata. Mu gihe cyo konsa kandi umubyeyi abasha kuganira n’umwana we bityo akaba yamenya ikibazo afite byihuse n’urukundo rukiyongera. Umubyeyi wonsa nawe bimugabanyiriza ibyago byo kurwara za kanseri iy’inkondo y’umura n’iy’ibere ndetse na diyabete. Kuba birinda umwana kurwara birinda ababyeyi guhangayika no guta igihe bavuza.
Nubwo hari impamvu zishobora gutuma umwana atonka bikomeje kugaragara ko amashereka ari intasimburwa kuko inyigo yakozwe muri Nyakanga uyu mwaka yagaragaje ko konka bigabanyiriza umwana ibyago byo kuzarwara ubuhwima(asthma).
Ikindi kandi ni uko guteka amata mbere yo kuyaha umwana byaba bigabanya intunga mubiri bigaragara. Mu gihe ari bwo buryo bukoreshwa ngo bice microbe ziri muri ayo mata mbere yo kuyaha umwana.
0 comments:
Post a Comment