Wednesday, April 11, 2012

Isuku y'ibiribwa byo kudutaro ikwiye gukemangwa

Muri iki gihe, mu mpande zose z’igihugu aho umunyamakuru w’Imvaho Nshya agenda aca hose cyane cyane mu mujyi wa Kigali, ahabona abagore bacuruza ibiribwa ku gataro. Ni ibiribwa biba byiganjemo imbuto n’imboga ndetse hari n’abantu babigura ukabona bahise barya! Mukasine Sophia, inzobere mu mbonezamirire yavuze ko bene ibyo biribwa bikwiye gukemangwa kubera isuku nke aho biba nyirabayazana w’indwara zimwe na zimwe nyiri ukubihaha yikururira.

Inzobere mu Mbonezamirire Mukasine Sophia avuga ko isuku y’ibiribwa ari ingenzi cyane mu kubungabunga ubuzima aho buri wese akwiye gukoresha ibiribwa ku buryo bunoze yizeye ko nta ngaruka zizaba nyuma yo kubifataho. Aho yagize ati “ isuku ni kimwe mu bigize inyubako y’ubuzima buzira umuze. Muri rusange ibiribwa bikoreshwa mu buryo bubiri. Hari ibiribwa babanza guteka kugira ngo biribwe bihiye, hakaba n’ibindi bikoreshwa bikiri bibisi, byo bigahembura ubifashe bitabanje guhura ni umuriro”. Madame Mukasine Sophia yakomeje avuga ko ayo moko yombi abagomba kubanza kugirirwa isuku mbere yo gukoreshwa. Ku bwe, yamaganye ubucuruzi buri hanze aha buvangira iyo ngingo ngenderwaho kugira ngo ikiribwa kibe ngiramumaro “ iyo uzengurutse uduce dutandukanye hose mu gihugu, ugenda uhura na bamwe mu bagore bikoreye udutaro turimo ubwoko butandukanye bw’ibiribwa. Hari abatinyuka kubagurira bagahita babifungura.Nyamara ibyo biribwa bifite ikibazo cy’isuku nke ku buryo bwihariye”. Madame Mukasine yavuze ko akenshi kuri utwo dutebo baba bikoreye haba higanjemo imineke, amatunda, indimu, avoka, imiteja, inyanya, inanasi, amapapayi n’ibindi ariko kenshi ngo biba bituma amasazi, umukungugu ubigeraho ku bwinshi ndetse byababuwe n’izuba. Ibyo byashimangiwe na Nsanzumuhire Claude, umuturage wo mu mujyi wa Kigali, wavuze ko isuku yibyo biribwa bibunzwa ku gataro nawe atayizeye. Yagize ati “ Iyo urebye isuku y’ibyo biribwa iba ifite igipimo kiri munsi y’igikenewe kugira ngo umubiri wubakike nta ndwara za hato na hato. Nawe se ariya masazi ko tuzi ko ari indiri y’indwara mbi nyinshi zonona umubiri wacu yaba ku ruhu cyangwa imbere mu mubiri kuki abantu biyahuza bene ibyo biribwa? Ikindi kandi n’iba izuba ribicanaho kakahava, urumva ko nk’imbuto ibyo zari zitegerejweho mu kubaka no kurinda umubiri nti biba bigishobotse. Icyo ni ikibazo gikomeye cyane”.

Abaturage batandukanye batuye mu mujyi wa Kigali barimo Mukamudenge Clémentine, bavuze ko nabo bakemanga biriya biribwa bicuruzwa ku gataro ariko ku rundi ruhande ngo babikundira ko bihendutse kandi babibona bitabaruhije. Icyakora nk’uko Madame Mukamudenge yakomeje abivuga ngo nawe anenga abantu babirya batabanje kubironga bihagije. Yagize ati “ natwe ubwacu nk’abakiriya, iyo tubiguze nabo ntabwo twibuka ko byaguzwe ahantu harangwa isuku ikemangwa ngo bityo tubikorere isuku ihagije. Reka da!”. Kuri we, ngo ni ubwo ntako ubuyobozi butagira ngo buce ibiribwa bicuruzwa ku gataro ngo n’ababigura bagombye gufata iya mbere mu kwirinda kubigura kugira ngo bidakomeza kumunga imibereho myiza y’ababikoresha. Gusa, ngo iyo urebye usanga urugamba rukiri rurerure kuko Leta ntako iba itagize ibaha ibibanza mu masoko ngo ibyo bacuruza bibashe kwitabwaho.

Ni ubwo abakiriya b’ibiribwa bibunzwa ku gataro bishimira igiciro gito ariko batitaye ku buzima bwabo bw’ejo hazaza, aho bashobora kurira make ariko bakivuza kuri menshi kandi iyo bivuza baba batiretse ubwabo ndetse n’ubukungu bw’igihugu, byaba byiza ntawe usigaye abantu bahagurukiye rimwe bakarwanya ubucuruzi bwo kudutaro niba bashaka roho nzima iri mu mubiri muzima, aho abantu bagana amasoko yemewe kuko umutekano w’isuku ariho uba wizewe.

Mukagahizi Rose

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment