Thursday, April 12, 2012

Insimburangingo zikorana n'ubwonko

Mu minsi itarambiranye insimburangingo zikoreshwa n’ubwonko ziraba ziri ku isoko. Izi nsimburangingo zagenewe ahanini abantu bahuye n’ikibazo cy’ubumuga bakuze cyangwa bagize ikibazo cy’umusokoro w’urutirigongo (moelle epiniere) bikabaviramo kuremera akaboko.

Ubu bwoko bw’insimburangingo nshya bukoze muri fibre ya carbone bikaba bivugwa ko zifite igihe cy’uburambe kinini ugereranyije n’insimburangingo zari zisanzwe ziri ku isoko, ikindi kandi zizajya zikoreshwa n'imitekerereze y'ubwonko nk'akaboko gasanzwe binyuranyije n'izari zisanzwe.

abashakashatsi bo mu ishami rya physique rya John Hopkins University nibo bari gukora ubushakashatsi kuri iyi nsimburangingo nshya. Igeragezwa rirakomeje ku nyamaswa zimwe na zimwe nk ‘ingagi kugirango hagire ibikosorwa kuri iyi nsimburangingo izaba ipima ibiro 4 n’amagarama 500.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment