Iyo umwana avukanye indwa y’amaso, umubyeyi akwiye kwihutira kubibwira umuganga mu gihe abona afite icyo kibazo agatangira kuyavurwa nyina akiri ku kiriri.
Ku wa 24 Ukuboza 2010, ikinyamakuru Izuba Rirashe cyavuganye na Nkurunzi Ferdinand, umuganga wo ku ivuriro Girimpuhwe ryo mu Murenge wa Karambo, i Gikondo, atangaza ko umubyeyi ashobora kwanduza umwana indwara y’amaso bitewe n’uko yamubyaye arwaye imitezi.
Nkurunziza yagize ati “iyo umugore utwite arwaye imitezi yanduza umwana iyo abyara, bityo akagaragaza amashyira ku maso, ari na yo mpamvu umuganga akwiye guhita atangira kuyamuvura.”
Uwo muganga yanavuze ko iyo umwana avukanye indwara y’amaso umubyeyi agakererwa kumuvuza bishobora kumuviramo ibindi bibazo kuko iyo ayikuranye hari aho igera akaba yakurizamo n’ubuhumyi bwa burundu.
Iyo umwana yavukanye indwara y’amaso ntibitinda kugaragara kuko uretse no kugaragaza mashyira, akanura bigoranye.
Ni muri urwo rwego iyo atayavuwe akura ayashima bikaba byamuviramo n’izindi ndwara zizatuma ahora ayarwaye kandi yari afite amahirwe yo kuyavurwa agakira mu gihe cy’ukwezi kumwe.
Uwamariya Monique wo ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko afite umwana wavukanye uburwayi bw’amaso, akaba yarahise abuvurwa.
Monique yavuze ko uwamubyaje yahise abona ko umwana agaragaza ibimenyetso by’iyo ndwara, ubu akaba afite imyaka 5 nta kibazo afite.
Chantal Uwizeyimana (Izuba Rirashe)
Wednesday, April 11, 2012
Indwara y’amaso ikira vuba iyo umwana avujwe
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment