Thursday, April 12, 2012

Impamvu enye zagatumye utonsa

Mu bisanzwe birazwi ko ari ngombwa ko umubyeyi yonsa umwana we kugirango amuhe ubuzima buzira umuze kandi burya umwana wonse atandukanye nutaronse no mukinyarwanda bivugwa neza ko abonse rimwe bisa. Ariko tugiye kuguha impamvu enye zakagombye gutuma utonsa ahubwo ukaba wamuhesha icyo bakunze kwita mu gifaransa Biberon.

1. Konsa bigutesha umutwe ?

Mubyukuri konsa umwana n’ibintu bituruka mu mutwe kuko umubyeyi wonsa umwana we abikora abikunze niyo mpamvu iyo wonsa umwana wawe uba wumva ntagisa nkacyo. Biragoye konsa umwana utabishaka kuko akenshi nta mashereka aboneka kuko biba bitakurimo bitesha umutwe. Inama rero ni ukubireka kuko bituma nawe wumva utameze neza mu mubiri kandi n’umwana ntibimugwa neza.

2. Konsa ntabwo bikurimo(ntubikunda) ?
Konsa ntabwo ari agahato na gato, n’ibintu biza kuko umubyeyi aba ari ngombwa kandi yumva abishaka. Buri mubyeyi agira uburyo aremyemo bimuha uburenganzira bwo kureramo. Niba bitakurimo wibyishyiramo cyane.
3. Konsa birakubabaza ?
Hari ababyeyi bagira amabere abababaza iyo bari konsa. Ibi niyo waba ukunda konsa birabangama kuko iyo umwana ari konka biramubabaza. Ibi si byiza ko ukomeza konsa kandi ufite ububabare mu mubiri nugushaka ubundi buryo ugaburiramo umwana wawe kugira ngo wumve utekanye n’umwana ntagire ikibazo.

4. Konsa byangiza akazi kanyu ?
Akazi ni ikintu gihambaye cyane iyo nawe ugaha agaciro. Abantu beshi bakunda guha agaciro akazi kugeza ubwo nawe ubwe yibagirwa kurya iyo bigeze aho usanga akenshi umubyeyi wonsa adakunda kubiha agaciro bigatuba ashaka gutangira akazi akimara kubyara. Sibyiza rero kumva ko ushobora konsa umwana igihe wumva akazi ugahaye agaciro cyane. Shaka ubundi buryo bwo kugaburira umwana wawe wikomereze akazi uko bisanzwe.

Tukaba twakwanzura tuvuga ko ubundi mu muco nyarwanda konsa ni injyenzi gusa ubonye mu mpamvu zikurikira hari ikubaho nta mpamvu yo kutareka konsa.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment