Wednesday, April 11, 2012

Imiti Ntisangirwa

Iyo umurwayi agiye kwa muganga aramusuzuma akamenya uburwayi bwe uko bwifashe bityo akamugenera imiti ijyanye na bwo, akaba nta we aba yemerewe kuyisangira na we.

Iyo umurwayi agiye kwa muganga ahabwa imiti ijyanye n’indwara ye (Foto/ ArishiveIyo umurwayi agiye kwa muganga ahabwa imiti ijyanye n’indwara ye (Foto/ Arishive)

Kamanzi yagize ati “hari ubwo mu rugo haba hari imiti yagenewe umurwayi, undi babana yakumva atameze neza mu mubiri akayinywa kandi itaramugenewe.”

Akenshi ibyo bikorwa mu gihe umuntu yumva aribwa umutwe agahitamo kwivura magendu, akaba yafata ibini abonye hafi, ibyo bigira ingaruka zirimo kurembera mu rugo na nyirayo ntakire kuko aba atarayinyoye ngo ayimare.

Kamanzi yakomeje avuga ko byaba byiza umuntu agiye kwivuza mu gihe yumva atamerewe neza ntasuzugure uburwayi ngo buroroshye atangire kwivuza magendu.

Benegusenga BĂ©athe umujyanam w’ubuzima mu Murenge wa Isangano mu Karere ka Kicuriko, yatangaje ko atari byiza ko umurwayi anywa imiti atahawe n’umuganga kuko we ubwe ntiyamenya uko indwara ye imeze.

Uwo mujyanama yagize ati “muganga we nyine ni we umenya umuti w’indwara iyi n’iyi nta mpamvu yo kuyisangira cyangwa kwivuza magendu.”

Nta burenganzira umuntu aba afite bwo kwivura kuko bishobora gutuma akurizamo ubundi burwayi cyangwa kubura ubuzima.

Chantal Uwizeyimana (Izuba Rirashe)

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment