Nkuko tubikesha urubuga rwa plurielles.fr, ibi ni ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe n'abahanga bo mu bigo by'abana binyuranye byo mu Bufaransa.
Byagaragaye ko abana bamaraga igihe kinini bakina hanze ku zuba batahuraga n'ingorane z'uruhu (allergies) zituruka ku biribwa runaka nk'amagi.
Imirasire y'izuba ifasha uruhu mu gutunganya vitamine D ariyo mpamvu ababyeyi bakangurirwa kureka abana babo bakajya bakinira hanze rimwe na rimwe. Iyo ribaye ryinshi cyane ariko nanone rishobora gutera kanseri y'uruhu.
0 comments:
Post a Comment