Umugabane w’Afurika ni wo ufite umubare munini w’ababana n’agakoko gatera SIDA, ariko abagore ni bo bibasiwe cyane kurusha abagabo.
60% by’ababana n’agakoko gatera SIDA muri Afurika ni abagore60% by’ababana n’agakoko gatera SIDA muri Afurika ni abagoreIshami rya OMS (Organisation Mondiale pour la Santé) rigaragaza impamvu aho rigira riti “ uko bigaragara, umugabane wa Afurika ugizwe n’ icumi ku ijana(10%) by’abatuye isi, ukaba ugizwe na none na mirongo irindwi ku ijana (70%) by’ubwandure bwa virusi itera Sida ku isi. Kuri miliyoni mirongo itatu n’eshatu z’abanduye Sida mu mwaka wa 2008, miliyoni makumyabiri n’ebyiri ziherereye muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.”
Byagaragaye ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ari agace kagaragaramo abagore benshi babana n’agakoko gatera SIDA kurusha abagabo. Mirongo itandatu ku ijana (60%) by’ababana n’agakoko gatera SIDA ni abagore.
Mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24, umugabo umwe ku bagore bane baba babana n’ubwandu butera SIDA.
Aha uwo muryango ugaragaza ko muri Afurika, ubwandure bwa virusi itera SIDA bushingiye ku bintu bibiri. Icya mbere n’ imibonano mpuzabitsina idakingiye hagati y’umugabo n’umugore, ari nabyo bifite 80%.
Ubwandu buterwa no gutwita, kubyara ndetse no konsa bugera kuri 20%.
Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’uwo muryango mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nzeli 2010, bwerekanye ko imibonano mpuzabitsina ikorewe mu kibuno ari yo ifite uruhare runini mu kwanduza virusi itera SIDA, ikurikiwe n’imibonano mpuzabitsina isanzwe hanyuma hakaza ikorewe mu kanwa.
Mu mibonano mpuzabitsina ikorewe mu gitsina, ari yo ikunze kugaragara muri Afurika, amahirwe y’umugabo kwanduza umugore ni inshuro eshatu kurusha umugore kwanduza umugabo.
Ibi bikaba biterwa n’imiterere y’imyanya ndagagitsina y’umugore
Umutesi Cécile
Wednesday, April 11, 2012
Igitsina gore ni cyo cyibasiwe cyane n’icyorezo cya Sida muri Afurika - OMS
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
0 comments:
Post a Comment