Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe Dr Mico John ukorera mu mushinga wa World Vision mu Karere ka Bugesera, avuga ko indwara abantu bakunze kwita ibyinyo itabaho, akaba yarabisobanuye agira ati “amenyo y’amabweni ni amenyo maremare mu menyo yose umuntu aba afite, iyo ajya kumera arababaza cyane kuko amera mbere y’andi yose akanatunguka atinze bitewe n’uko ari maremare.
Indwara y'ibyinyo ntibaho (Foto/Archives)Umubyeyi wahuye n’icyo kibazo cyo kurwaza abana iyo ndwara abaganga bahakana bavuga ko itabaho, ariko umubyeyi we asanga utinzi gukuza uwo mwana ashobora gupfa mu gihe gito.
Yankundiye Veneranda agaragaza bimwe mu bimenyetso umwana wafashwe n’iyo ndwara agaragaza.
Harimo kuba umwana agira umuriro mwinshi, agahitwa, agahora abumbye umunwa ashaka kuruma hahandi amenyo yenda gutungukira n’ibindi.
Dr Mico John akaba asobanura ko impamvu umwana ababara biterwa n’izo mpamvu yagaragaje haruguru, akaba anagira inama ababyeyi bagifite iyo myumvire ko baba bateye abana babo ubusembwa kuko iyo ayo menyo bayakuyemo amahirwe menshi uwo mwana aba afite n’ukotongera kuyamera ubuzima bwe bwose, ikindi kandi bashobora kuyakuramo nabi umwana akagira ubundi burwayi bityo kubumuvuza bikazatwara igihe n’ibindi.
Dr Mico akaba yagaragaje ko igihe cyose umwana aba amaze kugira amezi agera muri 6 kuzamuka, umubyeyi wese yakagombye kwitegura ko umwana we ashobora kumera amenyo bityo yabona umwana atangiye kugira indi shusho itari nziza y’uburwayi akihutira kumujyana kwa muganga.
Ibyo umubyeyi abikora kugira ngo umwana we ashobore kugabanyirizwa ububabare aba afite mu gihe amenyo ataratunguka.
Umutesi Cécile
0 comments:
Post a Comment