Thursday, April 5, 2012

Iby'Intambara y'Iminsi 6 Hagati ya Israel n'Abarabu mu 1967

6 day war
Nyuma y’ intambara Isirayeli yarwanye n’ itsinda ry’ Abarabu riyobowe na Misiri mu mwaka wa 1956, ingabo z’ Umuryango w’ Abibumbye zahamagariwe guhagarara hagati ya Isirayeli n’ igihugu cya Misiri mu mwaka wa 1957.

Ingabo za Isirayeli zaje guterwa impungenge n’ ubwinshi bw’ ingabo za Misiri zari zirunze ku mupaka w’ ibyo bihugu.

Nyuma y’ imyaka 10 Misiri yaje kwirukana ingabo za Loni mu kibaya cya Siyoni hanyuma Isirayeli imaze kubona ko igihugu cya Misiri cyabafungiye inzira y’ amato ya Tirani ku itariki ya 23 Gicurasi mu mwaka wa 1967, Isirayeli yafashe icyo gikorwa cya Misiri nk’ ubushotoranyi bw’ indengakamere.

Ntibyatinze, ku itariki ya 5 Kamena umwaka wa 1967, Isirayeli yagabye igitero simusiga, itera itsinda ry’ ibihugu by’ Abarabu ryari rigizwe n’ ibihugu 4 aribyo Misiri, Jordaniya, Siriya na Iraki.

Umugoroba umwe wari uhagije kugirango ingabo za Isirayeli zisenye umubare ungana n’ igice cy’ indege z’ intambara z’ iryo tsinda ry’ Abarabu.

Nyuma y’ icyumweru kimwe, Abayahudi baguye igihugu cyabo bagikuba inshuro 3 kuruta uko cyanganaga mbere ya tariki ya 5 Kamena 1967.

Mu ntambara yamaze iminsi 6 gusa, Misiri yatakaje Ikibaya cya Gaza n’ umusozi wa Siyoni, Siriya yamburwa Golani, Jordaniya itakaza Intara ya Cisjordaniya na Yerusalemu y’ Uburasirazuba
Tubamenyeshe ko iyi ntambara yiswe iy’ iminsi 6, kugezi uyu munsi igifite ingaruka nyinshi kuko ariyo itera ibura ry’ umutekano mu Karere k’ Uburengerazuba bwo hagati biturutse ku ntara nyinshi zigaruriwe na Isirayeli ndetse zikaba zikiyoborwa n’ icyo gihugu kugeza magingo aya.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment