Ibishyimbo abantu bamenyereye kubirya babitetse uko bimeze, ariko ubu iby’umuhondo bisigaye bikorwamo ibintu bitandukanye ndetse bakabiryamo n’umutsima.
Ibishyimbo bishobora gukurwamo ibindi biribwa(Foto/Interinete)Amakuru ikinyamakuru Izuba Rirashe gikesha abahinzi b’ibishyimbo by’umuhondo bo Murenge wa Mamba, kuri uyu wa 07 Gashyantare 2011, batangaje ko ibishyimbo by’umuhondo babikoramo umutsima wo kurya kuko bivamo ibintu byinshi bitandukanye.
Mukantabana Venancie umugore warimo kubicururiza mu isoko ry’ I Mamba mu Karere ka Gisagara, yatangarije iki kinyamakuru ko ibyo bishyimbo by’umuhondo bitagura igiciro kimwe n’ibindi kubera ko bikorwamo ibintu bitandukanye byo kurya.
Mukantabana yakomeje agira ati “ibi bishyimbo by’umuhondo ni byiza cyane kandi kuba bigura igiciro cyo hejuru y’ibindi bisanzwe, twe abaturage twahisemo kubyita izina rya koruta (coltan) kuko bizana aamfaranga menshi ku wabyejeje.
Ibyo bishyimbo kandi bikorwamo ibintu byinshi bitandukanye ariko babanje kubitunganya.
Birasheshwa ku mashini zishya amasaka cyangwa ibindi binyampeke, hanyuma ifu yabyo bakayikoramo igikoma,umutsima wo kurya, ndetse umuntu abiryamo isosi ari yo nyine cyangwa akayivanga no mu bindi biryo.
Kanyamasovu Samuel Agronome w’Umurenge wa Mamba, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirasheko ibyo biishyimbo ari byiza kandi byera cyane.
Abaturage bakunze kubihinga byabanje kubabyarira inyungu nyinshi cyane no kubongerera umusaruro uhagije ku buryo wasangaga umusaruro w’iyo mbuto wabaga ukubye kabiri umusaruro w’ibishyimbo bisanzwe.
Agoronome yakomeje atangaza ko abaturage baje kujya babishesha bakabiryamo umutsima ndetse bagakuramo n’ifu yo kunywamo igikoma no gukoramo isupu yo gushyira mu bindi biryo.
Yakomeje atangaza ko hari gahunda yo guhinga ibyo bishyimbo nk’imbuto y’indobanure kugira ngo bizazamure mu bukungu abahinzi.
Ernestine Musanabera
0 comments:
Post a Comment