Wednesday, April 11, 2012

Hakwiye amahugurwa ku bacyitiranya igituntu n’uburozi Dr-Gasana

Dr Gasana Michael ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu muri Minisiteri y’Ubuzima no mu mushinga word Vision, avuga ko hakwiye amahugurwa ku bantu bacyitiranya indwara y’igituntu n’uburozi.

Dr Gasana ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu (Foto/ interinetiDr Gasana ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu (Foto/ interineti) Nk’uko Dr Gasana yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Izuba Rirashe ku wa 24 Ukuboza 2010, yavuze ko ku isi abantu hafi miliyoni 8 bicwa n’igituntu buri mwaka kandi abenshi bakazira kutajya kwa muganga bavuga ko barozwe.

Dr Gasana ati “igituntu kirimo amoko atatu ni yo mpamvu nta ukwiye kuvuga ko ari uburozi atabanje kujya kwa muganga. Ni nayo mpamvu nta murwayi ukwiye gufata imiti ya kinyarwanda adahawe uruhushya na muganga kuko biri mu bikwirakwiza indwara.

Uwo muganga yakomeje avuga ko muri ayo moko atatu y’igituntu icyo abantu bakunze kwitiriranya n’uburozi cyane ari igituntu cyo mu magufa, kuko ari cyo ahanini kiba mu muntu igihe kirekire kandi kigatinda kugaragaza ibimenyetso, bityo abenshi bakacyitiranya n’uburozi.

Dr Gasana kandi avuga ko mu miti y’uburozi umurwayi ahabwa mu gihe aba akeka ko yarozwe na yo ishobora gutera umurwayi ubundi bwoko bw’igituntu kuko aba yayinyweye idapimwe.

Dr Kabarisa Tharcisse we uyobora ibitaro bya Kaduha, kuri uwo munsi yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko abajyanama b’ubuzima bakwiye amahugurwa ku ndwara y’igituntu azabafasha gusobanurira abaturage itandukaniro ry’igituntu n’uburozi babashishikariza kugana amavuriro n’ibigo nderabuzima.

Mu gusoza Dr Kabarisa kandi yibukije abantu ko indwara y’igituntu ivurirwa ubuntu ari na yo mpamvu nta muturage ukwiye kugira impungenge yo kugana ivuriro rimwegereye cyane cyane ku bantu baba bafite inkorora irengeje ibyumweru bibiri.

Françoise Mukankubito (Izuba Rirashe)

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment