Ibi ni ibitangazwa n'umuganga witwa Dr. Gregg Home ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, muri leta ya Californie.
Nkuko abitangaza, amaze imyaka irenga 10 yiga kuri iki kibazo, kugeza ubu akaba amaze kugera kucyo yifuje.
Guhindura ibara ry'imboni y'ijisho ngo abigeraho yifashishije ikoranabuhanga ry'urumuri rwo mu bwoko bwa Laser ruba ruri kuri frequence runaka rutungwa ku mboni nyine, hanyuma rugakuraho ibara ryirabura cyangwa ry'ikigina, hatabayeho kwangirika kw'utundi turemangingo tw'ijisho. Aragira ati:" Munsi ya buri bara ry'umukara cyangwa ryirabura rya buri mboni yose, haba hari ibara ry'ubururu".
Operation nyirizina imara amasegonda 20, bikaba bitwara ibyumweru 2 kugirango ibara rihinduke burundu.
Iyi servisi itangwa ku giciro cy'amadolari 5 000 ya Amerika.
0 comments:
Post a Comment