Thursday, April 12, 2012

Ese koko urukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura rutera ubugumba ku baruhawe?

Nyuma y’aho mu mpera z’umwaka w’ibihumbi bibiri na cumi mu Rwanda hatangiriye gahunda yo gukingira abangavu bafite imyaka cumi n’ibiri kanseri y’inkondo y’umura, hari byinshi urwo rukingo rwavuzweho.
Muri ibyo igiteye inkeke abaturarwanda ni uko usanga hirya no hino mu bice by’icyaro hari ibihuha byemeza ko uru rukingo rwaba rutera kutabyara kubaruterwa. Hari n’abadatinya kuvuga ko ari n’uburyo Leta ikoresha mu gushaka guhatira abaturage kuringaniza imbyaro. Ibi byatumye dusubiza amaso inyuma tureba ububi bw’iyi kanseri tunareba ibyerekeranye n’urwo rukingo rwayo.

Nkuko imibare y’ishami rya Loni ryita ku buzima ribigaragaza, kanseri y’inkondo y’umura niyo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika na 11.8% ku barwayi bose ba kanseri bateranyirije hamwe abagabo n’abagore. Ikongera gufata uwo mwanya muri kanseri zibasira abagore na 22.7%. Iyo kanseri kandi niyo ya mbere mu makanseri yibasira abagore bo mu bihugu byo munsi y’ubutayu bwa sahara harimo n’u Rwanda. Tuganira n’abaganga bo mu ishami ry’indwara z’abagore mu bitaro bya kaminuza i Kigali(CHUK) badutangarije ko buri kwezi bakira nk’abarwayi babiri barwaye iyo kanseri. Ibyo bitugaragariza ko iyi kanseri ari ikibazo gikomeye muri Afurika no mu gihugu cyacu.

Tugarutse ku rukingo rwa kanseri y’inkondo y’umura, ni urukingo rukoreshwa ku isi hose. Rukaba rwaragaragajwe ko rurinda virusi yitwa HPV(human papilloma virus) ari na yo ntandaro y’iyi kanseri y’inkondo y’umura. Uru rukingo rwemejwe nk’intwaro ya mbere mu kurwanya iki cyorezo cyugarije isi. Ku birebana n’ingaruka zarwo zavuzwe zo gukuramo inda n’ibibazo byo mu bwonko, abashakashatsi bagaragaje ko nta gaciro babiha kuko imibare y’abagaragaweho n’ibyo bibazo bahawe uru rukingo ntaho itaniye n’iy’ababigira batararuhawe. Bigaragaza ko abagize ibyo bibazo bitaturutse ku rukingo. Ibi tubikesha urubuga ruvuga ku buzima medscape.com. Ikibazo kirebana no kutabyara nta na hamwe byigeze bigaragara ko uru rukingo rutera ubugumba kuva rwatangira gukoreshwa.

Mu bindi byiza by’uru rukingo ni uko rurinda n’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina yitwa imimero(genital warts) ikaba nayo igaragara mu gihugu cyacu.Iyi ndwara ikaba yibasira ibitsina byombi. Nkaba mvuga nti ahubwo aho bukera n’abahungu urwo rukingo bararuhabwa mu rwego rwo kubarinda iyo ndwara y’imimero.

Nubwo bitandukanye ariko ibihuha kuri uru rukingo biri hose kuko ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara muri mutarama uyu mwaka dutangiye, bugaragaza ko urubyiruko rw’abakobwa rwemeza ko uru rukingo rurinda indwara zose zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Ndetse abaruhawe bakaba bari kwishora mu mibonano mpuzabitsina ntacyo bishisha. Abaganga b’abanyamerika bakaba bakomeza kugaragaza ko uru rukingo rurinda gusa kanseri y’inkondo y’umura n’izindi ndwara ziterwa na HPV rutarinda izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nk’imitezi na mburugu.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment