Thursday, April 5, 2012

Bumwe mu Bwicanyi Ndengakamere Bwakozwe Ku Isi Mbere Ya Jenoside mu Rwanda

Jenoside y’Abayahudi yakozwe na Hitler

Iyi Jenoside yakozwe n’umunyagitugu wategetse igihugu cy’Ubudage hagati y’umwaka w’1934 kugeza mu w’1945.

Ubushakashatsi bwakozwe nyuma y’intambara ya kabiri y’isi bwagaragaje ko Hitler yahitanye Abayahudi babarirwa muri miliyoni enye ku mugabane w’Uburayi.

Umujinya we wo gushaka kurandura Abayahudi mu Burayi niwo watumye aza ku mwanya wa mbere mu bahitanye imbaga y’abantu benshi.

Mu bugome bwe yakoreshaga uburyo budasanzwe kugirango arimbure abantu benshi icya rimwe bise “mass murder” aho yakoreshaga ibyumba bateragamo ibyuka by’uburozi mu Bayahudi babaga barakusanyirijwe mu nkambi.

Ubwicanyi bwa Genghis Khan

Genghis Khan afatwa nk’indwanyi y’ibihe byose yabayeho mu kinyejana cya 12 wo muri Mongolia. Mu bitero bye akaba yarashoboye kwigarurira igice cya Asia yo hagati n’Ubushinwa(igihugu cy’Ubushinwa kiri ku mwanya wa kane mu bihugu binini ku isi).

Uretse kandi kuba Genhis Khan azwi nk’umunutu wayoboye igice kinini cy’isi, uyu mugabo yaranzwe cyane n’ubuhubutsi bwo kumarira ku icumu abaturage b’inzirakarengane b’aho yabaga ateye.

Kwica ryari ryo turufu yakoreshaga mu ngamba ze zose yashoje. Abahanga mu by’amateka bagereranyije basanze yarishe abantu miliyoni 15 mu gice cy’imyaka itanu gusa.

Ubwicanyi bw’ I Katyn

Ubu bwicanyi nabwo buri mu bwahebuje ubundi ku isi bwakozwe n’ingabo z’Abarusiya zica abaturage bo mu gihugu cya Pologne mu gihe cy’intambara ya kabiri y’isi.

Abahanga mu by’amateka babonye imibare yerekana ko izi ngabo mu bugome bwinshi zahitanye abarenga ibihumbi 200. Aba baturage bagiye bicwa ku itegeko rya Perezida w’Uburusiya icyo gihe wari Stalin babaga mu bice bitandukanye nka Ukraine na Belarussia.

Igihugu cy’Uburusiya cyakomeje guhakana ko cyakoze ubu bwicanyi kugeza mu mwaka w’1990 ubwo cyabemeraga ku mugaragaro.

Ubushyamirane bwo mu Ntara ya Gaza

Ubu bushyamirane hagati y’abanyaIsraeli n’Abanyepalestine nabwo bwavuyemo intambara ikomeye yaguyemo abaturage ku mpande zombi.

Kuva ku itariki ya 27 Ukuboza 2008 kugeza tariki ya 18 Mutarama 2009, ingabo za Israel zakoze ubwicanyi bw’ubugome mu gihe cy’ibyumweru bitatu nk’uko raporo y’Umuryango w’Abibumbye wabitangaje. Abaturage bagera ku 1.400 b’Abanyepalestine bahasize ubuzima naho abandi barahakomerekera. Muri iki gihe kandi inyubako nyinshi zo muri iki gice zikaba zarahasenywe n’ibisasu by’ingabo za Israel ndetse n’abaturage bagera ku 4000 bakurwa mu byabo.

Gusa muri uno mwaka wa 2011 mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kane nibwo umwe mu bari bayoboye iperereza kuri ubwo bwicanyi yavuze ku mugaragaro ko igihugu cya Israel cyabeshyewe kitakoze ubwicanyi cyabugambiriye, asaba imbabazi. Ibi bikaba byararakaje cyane igihugu cya Israel gisaba ONU guhita itesha iyo raporo agaciro.

Ubu bwicanyi ni ubwashyizwe ahagaragara n’itsinda ry’inzobere mu by’ubwicanyi ndengakamere gusa si ko abantu bose bashobora kubyemeza kuko uretse ubu bwicanyi hari na Jenoside yo mu Rwanda, ubwicanyi bwakozwe na Sadam Hussein muri 1992 abukorera Abakiride bo mu Mujyi wa Halabja, aho yateye igisasu cy’uburozi ihitana abantu 5.000 abandi 10.000 barakomereka.

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment